RFL
Kigali

DIHM: Muhitira Felicien ‘Magare’ ntiyarangije, Niyimubona Yves aba uwa 21

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/03/2021 18:01
0


Mu irushanwa rya Djibouti International Half-Marathon (DIHM) abanyarwanda babiri bari baryitabiriye ntibitwaye neza kuko Muhitira Felicien 'Magare' atabashije gusoza, naho Niyomubona Yves akaba yabaye uwa 21.



Ni irushanwa ryabaye kuri uyu wa 5 tariki 5 Werurwe 2021 ryegukanwa na Mo Farah  wanahabwaga amahirwe menshi kuri iyi nshuro.  Byari inshuro ya mbere Mo Farah yongera kwiruka nyuma yo kwegukana irushanwa bita Antrim Coast Half Marathon mu mezi 6 ashize.


Uku ni ko abakinnyi bakurikiranye

Ku ruhande rw'u Rwanda ishyirahamwe ry'umukino ngorora mubiri bari bohereje abakinnyi babiri b'ikipe ya APR FC ndetse bagombaga gukoresha iyi mikino bitegura imikino Olympic izabera mu Buyapani.

Magare utabashije kurangiza irushanwa yatangarije i Nyarwanda ko byatewe n'ubushyuhe bwinshi yahuye nabwo atari amenyereye bituma avamo irushanwa ritarangiye, mu gihe Niyomubona Yves we yarangije irushanwa ariko akaba uwa 21.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND