RFL
Kigali

Umushoramari John McAfee watunganyije Antivirus ya McAfee ari gushinjwa gukora magendu

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/03/2021 17:31
0


Umuherwe karundura Mr John Mc Afee n'umwe mu barinzi be ba hafi Jimmy Gale Watson Jr barashinjwa magendu. Mc Afee umushoramari unakurikirwa cyane ku rubuga rwa Twitter akomeje gushinjwa gutesha agaciro idorali mu gihugu cy’igihangange cya Leta zunze ubumwe za Amerika.



Mc Afee yatangiye gushijwa ibi birego nyuma y'aho umushinjacyaha amusanganye amafaranga miliyoni ebyiri z’idorali zitagira inkomoko. Uyu mugabo utagaragara ku rutonde rw’abatunze miliyari, ni umuherwe ku buryo bugaragara, afite imyaka mirongo irindwi n’itanu.

Uyu mugabo sibwo bwa mbere akekwaho ibyaha nk'ibi, kuko no mu gihugu cya Spain naho yigeze gushijwa kunyereza imisoro, akaba n'ubu ariho afungiye. Kugeza ubu ntacyo aratangaza ku bindi birego aregwa. Umurinzi we yatawe muri yombi muri Leta ya Texas mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika. 

Uwunganira McAfee mu mategeko, Arnold Spencer yagize ati ”Jimmy Watson ni uwahoze ku rugerero mu ngabo zitabazwaga aho rukomeye, yahawe imidari ku bw’ibikorwa yakoreye igihugu. Yarwaniye uburenganzira n’ukwishyira ukizana kw’abaturage, ni umunyabigwi kandi yiteguye kugezwa imbere y’ubutabera ngo yakire icyo yaharaniye.”


Ubuzima bw’ubwihisho bw’uyu mugabo

Uyu mugabo ikirego cye cyagejejwe mu rukiko rwa Manhattan Federal muri Leta ya Newyork, aho ashinjwa gukoresha uburiganya akoresheje uburyo bwa cryptocurrency. Aho yacunganaga n'ibiciro akagurisha ibisa n'imigabane yabaga yaguze, ni umugabo ukurikirwa n'abagera kuri miliyoni kuri twitter, aho yamamariza ibikorwa bye umunsi ku wundi.

Ibyo yakoraga bikaba byarakoranwaga ubuhanga, bikagurwa kuri macye, bikagurishwa ari uko ibiciro byazamutse. Ibi bikaba byatangajwe n’akanama gashinzwe ubutabera, ubucuruzi, igura n’igurishwa ry’imitungo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Akaba kugeza ubu ashijwa agera kuri miliyoni cumi n'imwe z’amadorali yanyereje muri ubu buryo. Uyu mugabo akaba yaragiye akoresha amazina y’abandi agamije gukwepa imisoro urugero nka Yacht na Property nk'uko umushinjacyaha Audrey Straus yabitangaje.

Mr McAfee muri macye ni muntu ki?


Uyu mugabo izina rye ryatangiye kumvikana mu ruhando rw’abahanga kabuhariwe mu mwaka w’igihumbi na magana cyenda na mirongo inani. Ubwo ikompanyi ye yashyiraga hanze software ya antivirus. Yitwa McAfee VirusScan yafashije uruganda rwa Spark kwinjiza akayabo kampa miliyaridi y’amadorali.

N'ubwo bwose yagurishije iy’ikompanyi na Intel, nk’umuhanga aracyakora akanashyira hanze ibikorwa binyuranye. Akora uburyo by’ubwirinzi bunyuranye mu isi y’ikorabuhanga (Cyber Security Products).

Mr McAfee yaravukiye mu gihugu cy’u Bwongereza mu mwaka wa 1945, ni rwiyemezamirimo udasanzwe. Mu mwaka wa 2016 na 2020 yagerageje guhagararira ishyaka abarizwamo (Libertarian Party), mu matora y’umukuru w’igihugu ariko agumya gutsindwa.

Uyu mugabo ntiyemeranya n’ibijyanye n’imisoro, kugeza n'ubwo mu mwaka wa 2019, yavuze ko kuba adatanga imisoro ku buryo buboneye atabyicuza. Abinyujije kuri twitter yavuze ko kuri we umusoro awufata nk’unyuranije n’amategeko.

Src: www.bbc.com

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise / ASE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND