Ni kenshi cyane abahungu n’abakobwa bakundana ariko harimo indyarya muri bo yishakira ubutunzi runaka bityo akitwaza urukundo rutamurimo ku bw’amaco y’inda nk'uko byagenze ku mukobwa wasenyewe inzu yari yarubakiwe n’umukunzi we yabeshye urukundo.
Impano mu bakundana zihoramo,
bamwe bakubakirwa amazu, bagahabwa imodoka n'izindi mpano z'igiciro cyinshi, imyambaro n’ibindi. Umugabo wo muri Afrika y'Epfo w’umushoramari yari amaze iminsi mu
munyenga w’urukundo n’umukobwa bombi batatangajwe amazina yabo batandukanye nabi.
Mu rugendo rw’urukundo,
aba bombi bemeranije kuzabana akaramata mu minsi y’imbere. Umukobwa yabwiye
umukunzi we ko afite ikibanza bityo ko bakubakamo inzu bazabamo bamaze kubana.
Umugabo yarabyumvise
maze afata amafanga ye, ni akayabo kagera ku bihumbi 65,000 by’amadorari, ni
ukuvuga asaga Miliyoni 64 z’amanyarwanda, ayubakisha inzu y’akataraboneka mu
gace i KaMagugu.
Nyuma, umugabo yagiye
yumva amakuru ko umukunzi we yaba yifitiye undi muntu bari mu rukundo,
ibyatumye afata umwanya akajya kuganira n’umukunzi we ngo amubaze ukuri guhari.
Umukobwa yabwiye umusore ko yamukoreye byinshi kandi byiza bityo ko umubano wabo wahagarara umwe agaca ukwe. Umugabo akirita mu gutwi yahise afata umujinya mwinshi atumizaho imashini ikora umuhanga (Tingatinga) n’abakozi berekeza aho inzu yubatse barayihirika. Umukobwa n’umugabo bose barahomba.
Ivomo: Afrikmag.com
TANGA IGITECYEREZO