RFL
Kigali

Ibimenyetso 5 byakwereka ko umunyu wabaye mwinshi mu mubiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/03/2021 11:49
1


Umunyu ni ingenzi cyane mu mubiri wacu kugira ngo ukore neza, ariko iyo ubaye mwinshi nabyo ni bibi kuko bitera umubiri gukora nabi ndetse bigatera n’uburwayi butandukanye nk’umuvuduko ukabije w’amaraso n’ibindi.



Nubwo bimeze gutyo ariko,ni gute wamenya ko umunyu urya ari mwinshi?

Dore ibimenyetso 5 bizakwereka ko urya umunyu mwinshi:

1. Kunyara cyane (Frequent urination)

Kujya kunyara cyane bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umunyu ari mwinshi mu mubiri wawe,gusa nanone hari izindi ndwara zitera kujya kunyara cyane nka Diabeti, n’ibibazo by’uruhago.Ni byiza rero niba ukunda kujya kunyara cyane, wagana muganga bakareba impamvu zibitera.

2. Inyota idashira (Persistent thirst)

Hari impamvu zizwi zitera iki kibazo cyo kugira inyota nka Diyabeti,infection z’imyanya y’inkari ndetse n’ibibazo by’uruhago. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwuma ushobora guterwa no kurya umunyu mwinshi,niba rero ukunda kugira umwuma ndetse n’inyota, ni ngombwa kugana muganga kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umunyu wabaye mwinshi mu mubiri.

3. Ibibazo by’impyiko (Kidney challenge)

Kurya umunyu mwinshi bihungabanya imikorere myiza y’impyiko,impamvu ni uko bizamura intungamubiri zo mu bwoko bwa Poroteyini zisohoka mu nkari, uku kwiyongera kw’intungamubiri zo mu bwoko bwa Poroteyini ni kimwe mu bitera.

4. Kubyimba mu Tugombambari (Swollen ankles)

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kubyimba mu tugombambari bishobora guterwa no kurya umunyu mwinshi,kuko amazi aba yibitsemo bityo bigatuma habyimba.Nubona rero wabyimbye aho mu tugombambari, uzakeke ko urya umunyu mwinshi,ujye kwa muganga barebe impamvu yabyo.

5. Kurwara umutwe kenshi (Frequent and mild headache)

Niba ukunda kurwara umutwe woroheje wa hato na hato ukaba utazi ikiwutera, ni byiza ko uzagabanya umunyu urya buri munsi. Umunyu iyo ubaye mwinshi mu mubiri bitera kugabanyuka kw’amazi mu mubiri bityo bigatera kuribwa umutwe (Dehydration-induced headache symptoms). Iyo rero ugabanyije umunyu ufata ntihagire impinduka ubona, ni byiza kugana muganga akareba impamvu yabyo.

Kubera ko hari izindi ndwara zishobora gutera ibi bimenyetso, ni byiza ko niba ubonye ibi bimenyetso, wagana muganaga akagusuzuma akamenya impamvu.

Src:www.Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Danny3 years ago
    Umutinuyuhe wofasha umuntu afise icokibazo





Inyarwanda BACKGROUND