RFL
Kigali

Cardi B yasezereye urubuga rwa Twitter ku bwo kotswa igitutu n’abafana be

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/03/2021 9:38
0


Belcalis Marlenis Almanzar wamamaye ku isi hose ku izina rya Cardi B mu muziki yamaze gusiba urukuta rwe rwa Twitter nyuma y'uko atangaje ko atakomeza kwihanganira igitutu abafana be bamushyiraho kuri uru rubuga.



Uyu mwanzuro Cardi B yawufashe mu masaha macye ashize avuga ko abafana be bamaze igihe bamwotsa igitutu bamusaba ko yasohora indirimbo nshya. Ibi bakaba babimubwira ubudasiba babinyujije ku rubuga rwa Twiiter ari nabyo byatumye ahagarika uru rubuga.


Mbere y'uko Cardi B asiba urukuta rwa Twitter yabanje gusobanurira abantu bamukurikira kuri urwo rubuga bangana na miliyoni 22, yagize ati: ”Hashize igihe nihanganira abafana bansaba ko nkora umuziki mushya gusa bimaze gufata indi ntera. Mfite ubutumwa bwinshi cyane bw'abanyandikira bantuka abandi bakambwira ko niyicariye gusa ntacyo ndi gukora”.


Yakomeje agira ati “Mukomeje kushyiraho igitutu gikabije kandi nanjye mfite byinshi ndigukora ntabwo nicaye. Niba ntasohoye indirimbo ntibivuze ko nta kindi ndigukora ahubwo mba ndigushakira amafaranga ahandi”. Ibi akaba yabibwiraga abafana bari bamwibasiye ubwo yari amaze kumurika igipupe yakoze ndetse anahishura ko agiye kwinjira mu bucuruzi bw’ibipupe n’ibindi bikinisho by’abana.


Ibi ntibyakiriwe neza n’abafana be bamubwiraga ko akwiye kujya muri Studio agakora indirimbo aho kujya mu bucuruzi bw’ibipupe. Cardi B akaba atabashije gukomeza kwihanganira amagambo y’abafana be n’abandi bakoresha uru rubuga.


Cardi B w’imyaka 28 uherutse gushimisha abafana be mu ndirimbo 2 aheruka gusohora zirimo WAP na Up. Kuri ubu yatangaje ko afite indi mishinga arimo gukora bitari umuziki. Afunze Twitter ye mu rwego rwo kwirinda igitutu abafana be bamushyiraho bakoresheje uru rubuga.

Src:www.peoplemagazine.com,www.thejasminebrand.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND