RFL
Kigali

INYARWANDA HOTPICKS: Abakobwa 20 bashobora kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:6/03/2021 9:39
0


Irushanwa rya Miss Rwanda rigeze mu mahina. Batangiye barenga 400 ubu ni 37 kandi bose ntibazagera mu mwiherero. 20 gusa nibo bazagerayo muri bo babiri bazabona itike biturutse mu buryo bakusanyije amajwi mu nzira batorerwamo arizo kwifashisha ubutumwa bugufi no kwitoresha kuri murandasi.



INYARWANDA yasubiye mu mashusho aba bakobwa 37 bakoresheje mu gusubiza ibibazo byo mu cyiciro cyibanze, tureba icyizere buri umwe yifite mu gutanga ibisobanuro ku ngingo runaka, tureba amafoto yabo ku rubuga rwa Miss Rwanda, tunareba uko amatora ahagaze, duhuriza hamwe, tubona abakobwa 20 bashobora kwerekeza mu mwihero.

1.Kabagema Laila

Uyu mukobwa afite imyaka 19 yiga mu mwaka wa 2 w'amashuri ya Kaminuza mu bijyanye n'ubuvuzi ahagarariye Umujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa ayoboye abandi mu matora kandi intera iri hagati ye n’umukobwa uri ku mwanya wa Gatatu yamuha icyizere ko azaba ari muri 20 bazinjira mu mwiherero ari nacyo gice kigana ku munsi w'irushanwa.

Igihe twandikaga iyi nkuru hari ku isaha ya 18:05, Kabagema Laila yarushaga Musango Nathalie uri ku mwanya wa 3 amajwi 64,650 yo ku butumwa bugufi na 1457 yo kuri murandasi.

Ni nako kandi yarushaga Ishimwe Sonia umugwa mu ntege amajwi 30,264 yo ku butumwa bugufi na 1127 yo kuri murandasi. Amahirwe ya Kabagema Laila yo kwinjira mu cyiciro gikurikiraho cy'irushanwa ugenekereje arangana na 85%.

2.Uwase Kagame Sonia

Afite imyaka 20 ahagaririye intara y'uburengerazuba, yiga muri kaminuza mu bijyanye no gushaka amasoko.

Ni umukobwa utarigeze ashidukira ibijyanye no kwiyamamaza mu bitangazamakuru kuko inshuro imwe, umwe mu bavandimwe be ubwo yahamagarwa n'umunyamakuru wa INYARWANDA kubijyanye no kuganira ku migabo n'imigambi y’uyu mukobwa yavuze ko ahugiye cyane mu bizamini.

Kandi yumva atarategura gutangira kugirana ibiganiro n'abanyamakuru. Nyamara, iyo usubiye inyuma ukita kuri buri kimwe cyose cya Kagame Sonia mu cyiciro cyabanje cyasize abarenga 300 basezerewe, ubona ko ari umwe mu bo guhanga amaso cyane ndetse uhabwa amahirwe yo kutabura muri 20 bazerekeza mu cyiciro gikurikira cy'umwiherero n’ubwo umwanzuro wa nyuma ugenwa n'abagize akanama nkempuramaka.

3. Akaliza Hope

Afite imyaka 20 yiga muri Kaminuza mu bijyanye no gushaka amasoko, ahagaririye intara y'Uburasirazuba.

Hari umwe mu baterankunga w'irushanwa rya Miss Rwanda waganiriye n'umunyamakuru wa INYARWANDA mu kiganiro gisanzwe kitari icy’akazi maze bageze ku ngingo y'ubwiza bw’abari guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 abisanisha nibyo Akaliza Hope arimo kwiga muri kaminuza mu buryo bwo gutebya ati" Ubuse uyu yashaka isoko akaribura".

Uretse kuba Hope Akaliza yari no mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2020 akagera no mu cyiciro cya nyuma, kugera naho yari muri 5 basigaye ku rubyiniro bategereje ikamba, ni ry'uyu mwaka ari mu bahabwa amahirwe yo kugera mwiherero.


4.Ishimwe Sonia

Ahagaririye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 18 yasoje amashuri y'isumbuye mu mibare, Ubugenge n'Ubumenyi bw'Isi.

Uyu nawe mu mboni za INYARWANDA, amahirwe ye yo kwinjira mu mwiherero ni menshi cyane cyane ashingiye ku itorwa rye ku butumwa bugufi na murandasi, mu gihe hatazamo izindi mpinduka mu masaha macye asigaye cyangwa se ngo nawe yirare.

  

5.Umwali Diannah

Afite imyaka 21 ahagarariye Intara y'Uburengerazuba yiga muri kaminuza mu bijyanye nicunga mutungo. Ugendeye ku ngingo twavuze hejuru, nawe ari mu cyiswe inyarwanda Hot Pick cyangwa se abahabwa amahirwe kurusha abandi yo kwinjira mu mwiherero.

6.Ufitinema Berline

Yiga ibijyanye n'amategeko muri Kaminuza. Ari muri irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ahagaririye Intara y'Amajyaruguru. Ni umwe mu bakobwa bakuze muri iri rushamwa kuko afite imyaka 24 m ugihe ubaruta bose afite imyaka 25.

7. Kayitare Isheja Moriella

Afite imyaka 19, yarangije amashuri y'isumbuye mu bijyanye n'imibare, ubugenge na mudasobwa. Ni umwe mu bahagaririye Umujyi wa Kigali. Asanzwe azwi mu bijyanye no kumurika imideli. Hagendewe ku ngingo zavuzwe muri iyi nkuru, birashoboka cyane ko Isheja Moriella Kayitare ashobora afite amahirwe yo kuba muri 20 bazinjira muri bootcamp.

8.Uwase Phiona

Ahagaririye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 21 yiga muri kaminuza mu bijyanye niyamamaza ry'ubushatsi, nawe ni umwe mu bo kwitega no guhanga amaso cyane.


9.Ingabire Honorine

Ni umwe mu bakobwa babiri bo nyine bahagaririye Intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Yiga muri Kaminuza mu bijyanye no kugenzura amahoteli.

10.Musanase Teta Hense.

Ntabwo ari izina rishya mu marushanwa y'ubwiza. Mu mwaka ushize yari mu bahatanaga muri Miss Rwanda 2020 aho yageze mu cyiciro cya nyuma gusa nta kamba na rimwe yegukanye.

Ubu bunararibonye ntubwo atariyo turufu yashingirwa ariko ishobora kuza kumubera ikiraro cyimusubiza mu mwiherero.

Afite imyaka 21 yasoje amashuri y' isumbuye mu bijyanye n'Ibinyabuzima, Ubutabire n'Imibare. Umwaka wa 2020 yari ahagaririye intara y'amajyepfo, umwaka wa 2021 ahagaririye Umujyi wa Kigali.


11.Uwase Nkusi Linda

Itike yo kumugeza mu cyiciro cya kabiri yayikuye mu Ntara y'Uburengerazubu, afite imyaka 21. Nawe ni umwe mubo guhanga amaso no kwitega mu gihe haribuze kuba hatangazwa abakomeza mu kiciro gikurikira kuri uyu mugoroba.

12. Akaliza Amanda

Ingingo kuyindi, adategwa atanga ibitekerezo bye mu buryo butomoye. Yifitemo impano yo kwandika indirimbo no kuziririmba kuko ubu afite ebyiri ziri hanze.

Nawe ni umwe mu bakobwa bakuze bari muri irushanwa. Afite imyaka 24. Kubera impamvu asobanura nk’iz’umuryango we, yabaye mu bihugu bitandukanye birimo Ububiligi na Leta zunze ubumwe z'america. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza mubijyanye n'ububanyi mpuzamahanga. 

13.Karera Cyrssie

Afite imyaka 23 nawe ari mu bahagariye umugi wa Kigali. Yiga muri kaminuza mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'ibidukikije.


14.Umutoniwase Sandrine

Ahagaririye intara y'uburengerazuba, afite imyaka 21. Nawe ni umwe mubo guhanga amasamo mu gihe haribuze kuba hatangazwa abakomeza mu cyiciro gikurikira.

15. Isaro Loritha Benitha

Ari mu irushanwa ku itike y'intara y'amajyaruguru. Afite imyaka 21 yiga muri kaminuza mu bijyanye nicungamutungo. Mu biganiro bitari bicye uyu mukobwa yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye, yagaragaje ko ari uwo guhabwa icyizere no guhanga amaso cyane.

16.Mbanda Godwin Esther

Yarangije amashuri y'isumbiye mu bijyanye n'Amateka, Ubukungu n'ubumenyi bw'isi. Afite imyaka 18 ari mu irushanwa ahagaririye intara y'uburasirazuba.

17. Teta Larissa Keza

Afite imyaka 21 yiga muri kaminuza mu bijyanye n'imiyoborere. Ahagarariye intara y'amajyaruguru.

18.Umutoni Witness

Ahagaririye umujyi wa Kigali, afite imyaka 20 yize ibijyanye naza gasutamo n'imikorere y'imisoro. Ugendeye ku ngingo zasubanuwe hejuru muri iyi nkuru, uyu mukobwa ashobora kuba muri 20 bari bwerekeze mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa.

19.Umunyurwa Melissa

Yasoje amashuri y'isumbuye mu ishami ry'imibare, ubutabire n'ibinyabuzima. Ni umwe mubahagaririye intara y'uburengerazuba.

20.Umunyana Divine

Ni umunyeshuri muri kaminuza aho yoga ibijyanye nicunga mutungo, ahagaririye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 21. Nawe ni umwe mu bo guhanga amaso.

Abakomeza mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2021 baramenyeka ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu binyuze kuri television ya KC2 n'imbunga nkoranyambaga za Miss Rwanda.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND