RFL
Kigali

Abahatanira kuvamo Miss Supranational Rwanda bapimwe Covid-19 mbere yo gusura Pariki y’Akagera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2021 20:23
0


Abakobwa umunani bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020 bapimwe icyorezo cya Covid-19 mbere y’uko bakorera urugendo muri Pariki y’Igihugu, Akagera iherereye mu Ntara y’Uburasirazuba.



Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, kuri Plateau mu Mujyi wa Kigali.

Uko ari umunani bari kumwe n’ikipe izabaherekeza ndetse na Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda 2019 bazajya muri Pariki y’Igihugu Akagera, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare 2021, mu rugendo bazatangira saa mbili za mugitondo.

Aba bakobwa bazava muri Akagera bitegura umunsi wa nyuma w’iri rushanwa uzaba tariki 13 Werurwe 2021. Aba bakobwa kandi bafotowe amafoto bambaye amakanzu yo gusohokana.

Abakobwa umunani bazavamo Miss Supranational Rwanda 2020 batangajwe ni Urusaro Ange Prince, Munezero Grace, Umuratwa Anitha, Umugwaneza Carine, Ineza Charlene, Uwase Denyse, Mushimiyimana Sandra na Uwingabe Claire.

Abakobwa umunani bavuye muri 11 bari bahatanye muri iri rushanwa. Abatsinzwe ni batatu barimo Uguyeneza Alia, Shimwa Audrey na Umunyana Divine.

Nsengiyumva Alphonse umuyobozi wa SupraFamily Rwanda Ltd itegura Miss Supranational Rwanda aherutse INYARWANDA ko aba bakobwa 8 batoranyijwe hagendewe ku mukobwa wahize abandi mu majwi yo kuri internet n’umukobwa wahize abandi mu cyiciro cya ‘Influencer Chalenger’.

Abandi batoranyijwe ku manota 50% ibyo bakoze byose biteranyijwe n’amanota 50% yavuye mu ibazwa (interview) bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 bakoreye ku rubuga rwa Zoom.

Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa bazavamo Miss Suprational Rwanda 2021 kari kagizwe na Nsengiyumva Alphonse, Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda 2019 n’umunyamakuru Mukahirwa Diane wari mu ikipe yafashije abakobwa bitabiriye Miss Supranational Rwanda 2019.

Umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana tariki 13 Werurwe 2021, mu muhango uzabera Century Park Nyarutarama.



Bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020 biyandika




Kuri uyu wa Gatandatu, abakobwa 8 bahataniye ikamba baratemberera muri Pariki y'Akagera









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND