Urabareba ntumenye ko bigeze kuba abanyembaraga batinyitse. Arnold Schwarzenegger, Sylvester Stallone na Jean Claude Van Dame ni bamwe mu bakinnyi ba filime bakanyujijeho barubahwa barakundwa none imyaka iri kugenda ibasiga ku buryo abakiri bato bashobora kubabona ntibamenye ko bigeze gutinyika babikesha ubuhanga bakoresheje mu gukina filime.
Bamwe muri bo bajyaga burira imisozi miremire abandi bagakubita abagabo benshi nyamara ubu no kwiyoza bamwe birabagora ari yo mpamvu hakoreshejwe umugani 'Inkende inyagirirwa munsi y’igiti yuriraga'. Basigaye badafite imbaraga zabashoboza gukora ibidasanzwe bakoraga kuko bamwe bari mu myaka ya za 70 na 80.
Imyaka ya za 1980 kugeza mu 1999 yaranzwe n’abakinnyi ba filime i Hollywood bari abadasanzwe bitewe n’ibyo bakinaga, mwibuke ba Bruce Lee bivugwa ko yarwanye n’amashanyarazi n'ubwo ari ukumugereranya n’igihangage bitewe n’ibyo yakoze bitarakorwa n’undi wese wabayeho muri sinema. Habayeho abakinnyi bakoze ibitangaje nyamara Hollywood yari ikiyubaka ariko ibyo bakoze biracyafatwa nk’ibidasanzwe.
10. Jackie Chan
Jack Chan abarebye filime zirimo imirwano baba bamwibuka. Yakinnye filime zirenga 80 mu myaka y’i 1980-1990. Ubusanzwe yitwa Steven Seagal ndetse yakunze gukina asetsa cyane n'ubwo yabivangaga no kurwana. Na n'ubu arakina ariko intege zigenda zishira ku buryo yahugiye mu gukina ibisekeje kurusha ibirimo 'Kung fu' Afite imyaka 66.
9.Chuck Norris
Chuck Norris azahora yibukirwa kuri filime yakinnye akarangwa n’ibikorwa byo gutabara uwabaga yashimuswe kabone n'iyo byabaga bimusaba kuhasiga ubuzima. Kuva yakina muri ‘’Expendables 2’’ ntarongera kugaragara akina filimi. Afite imyaka 80
8. Jean Claude Van Dame
Uyu musaza wamamaye muri filime z’iteramakofi akomoka mu Bubiligi (Belgique), yakinnye mu yitwa ‘’Bloodsport’’, Kickboxer’’ n’izindi. Kuri ubu biragoye kongera kumubona akina izindi filime kuko ahugiye mu kwita ku muryango we. Afite imyaka 60.
7.Sylvester Stallone
Nyuma yo kwamamara muri filime yitwa’’Rocky’’ yanakinnye muri ‘’John Rambo, yakinnye ari umupolisi muri ‘’Cobra’’ mwamubonye muri’’Demolition man’’ ubu asigaye ari mu bindi bikorwa aho atagikina filime. Afite imyaka 74 y'amavuko.
6.Arnold Schwarzenegger
Uyu mumwibuke muri ‘’Conan, The Terminator, The Comando, The Commando hunting the predator’’ n’izindi nyinshi. Afite imyaka 73.
5. Bruce Willis
Uyu yakinnye muri filimi zanditse amateka nka ‘’Die hard’’ nyinshi mu zo yakinnye zamamaye muri za 2000, iyo aheruka gukinamo ni ‘’Expandables’’ na Shyamalan. Afite imyaka 65.
4.Anne Parillaud
Uyu ni we mukobwa wamamaye mu gukinisha imbunda arasa ndetse ari muri bake babitangije. Mumwibuke muri filimi yitwa 'Nikita' ari nayo yamuzamuriye izina akamamara ku isi hose. Ubu afite imyaka 60.
3. Steven Seagal
Ni umunyamerika w'imyaka 68 y'amavuko, wagize izina rikomeye mu gukina filime. Usibye gukina filime, azwi na none nk'umunyamuziki.
2. Dolph Lundgren
Uyu ni we wakinnye ari Drago akaba afatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose waryoheje uruganda rwa sinema. Ni we wakinnye The Punisher nayo iri mu zamamaye cyane. Aheruka kugaragara mu 2018 mu yitwa ‘’Aquaman’’. Afite imyaka 63.
TANGA IGITECYEREZO