RFL
Kigali

Ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi! Ubwumvikane buke hagati ya MINISPORTS na FERWAFA, imvo y’umusaruro mubi w’Amavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/03/2021 17:41
0


Kudahuza, ubwumvikane buke ndetse no kutabona kimwe imwe mu mishinga ifitiye Abanyarwanda akamaro hagati ya FERWAFA na MINISPORTS, niyo ntandaro y’idindira ry’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ni nayo soko y’umusaruro mubi w’Amavubi.



Igihe gishize ari kirekire umusaruro mwiza ku ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ benshi bawubwirwa nk’amateka, Abatoza batandukanye barimo n’abanyamahanga kandi b’abahanga basimburanye muri iyi kipe ngo bahaze ukwifuza kw’amarangamutima y’Abanyarwanda ariko byaranze, hakibazwa ikibazo nyamukuru gituma ibintu bizamba kugeza ubwo umwaka ushira nta gitego na kimwe gitsinzwe.

Umwaka ushize wa 2020 warangiye nta gitego na kimwe Amavubi atsinze, yewe nta mukino n’umwe babonyemo amanota atatu, ibi byateye benshi gutekereza ku iterambere ry’iyi kipe n’ahazaza hayo.

Mu busesenguzi bwakozwe ahatandukanye hagendewe ku mibare igaragara mu myaka 17 ishize u Rwanda rukinnye igikombe cya Afurika ‘CAN’ ari nacyo rukumbi rumaze kwitabira, aho kugira ngo Amavubi atere imbere ahubwo asubira hasi ndetse habi kurushaho.

Ntabwo bikunze gushyirwa hanze ngo bibwirwe rubanda, gusa umunyarwanda yaciye umugani agira ati “Ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi” kubera ko imikoranire y’inzego zireberera umupira w’amaguru mu Rwanda, ugaragarira mu bikorwa ndetse no ku musaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Ubwumvikane buke hagati ya Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS na FERWAFA’ niyo ntandaro y’idindira ry’iterambere rya Siporo mu Rwanda ndetse ni yo soko y’umusaruro mubi w’Amavubi.

Mu mwaka ushize byatangaje benshi kumva ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yikuye mu marushanwa ya CECAFA yabereye muri Tanzania, yanavuyemo amakipe yitabiriye igikombe cya Afurika.

MINISPORTS yatangaje ko impamvu yo kwikura muri iri rushanwa ari uko abakinnyi ari abanyeshuri kandi bari mu masomo.

Gusa amakuru inyarwanda yamenye ni uko ubushobozi bwo kwitabira iri rushanwa bwabuze, MINISPORTS isaba FERWAFA kwimenya kuri buri kimwe kizatangwa ku ikipe, ariko iri shyirahamwe rivuga ko nta mafaranga rifite, birangira ikipe bayikuye mu irushanwa burundu.

Ku mukino Amavubi yakinnye na Mozambique mu Ugushyingo 2019 mu gushaka itike ya CAN 2021, bivugwa ko habaye kutumvikana hagati ya MINISPORTS na FERWAFA, ahanini ku bijyanye n’amatike y’indege.

Ikibazo gikomeye kandi gifite uruhare runini ku musaruro w’Amavubi, ni imikoranire hagati y’izi nzego mu ishyirwaho ry’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu. Ntabwo FERWAFA ifite uburenganzira bwo gushyiraho umutoza ishaka Minisiteri itabanje kubiha umugisha, kuko ariyo imuhemba.

Mu minsi ishize hongeye kuvugwa ukutumvikana hagati y’izi nzego zombi ku masezerano y’umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, aho iri Shyirahamwe ryifuzaga ko uyu mutoza ahabwa ikiraka cy’ukwezi kumwe mu Amavubi hakaba hashakwa undi mutoza, ariko Minisiteri irabyanga birangira bamuhaye amasezerano y’umwaka umwe.

Haribazwa umusaruro watangwa n’umutoza uba washyizweho inzego zibishinzwe zitabyumvikanyeho, bamwe bamubonamo ubushobozi abandi ntabwo bamubonamo.

Uku kudahuza ku mishinga imwe n’imwe ifite icyo ivuze ku iterambere rya ruhago mu Rwanda, biri mu bidindiza iterambere ry’umupira w’amaguru, bikanagira ingaruka mbi ku ikipe y’igihugu iba ihanzweho amaso n’abanyarwanda batari bake.

Amavubi yasoje umwaka wa 2020 adatsinze igitego na kimwe

Mashami yongerewe umwaka umwe wo gutoza Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND