RFL
Kigali

#MissRwanda2021: Tubaremere! Abakobwa 10 bari inyuma mu majwi mu gihe habura amasaha macye amatora agahagarara-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/03/2021 12:27
0


Amatora ya Miss Rwanda 2021, arabura umunsi umwe agahagarara, uyu munsi niwo munsi wa nyuma abakobwa bose bari mu ihatana uko ari 37, bakoresha ibishoboka byose amajwi akazamuka cyane ku buryo bugaragara na cyane ko kugira amajwi menshi biguha itike yo kujya muri 'Boot camp'.



Burya amatora iyo abayeho haba hari umuntu ufite imbaraga nke muri we mu kwiyamamaza, bityo kwikorera ubukangurambaga bikamugora, ariyo mpamvu abenshi batabibashije babona umusaruro muke. Muri uyu mwaka amarushanwa ya Miss Rwanda yahinduye isura aho ibikorwa byose byimuriwe ku buryo bw’iyakure mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Abakobwa uko ari 37 barahatanye mu matora yo gushaka 20 bazajya mu mwiherero ari nabo bazavamo Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2021. Uko binjiye muri iki cyiciro bose ntawigeze atangaza ko yikuye mu marushanwa yo guhangana mu buryo bw’amatora yo kwifashisha SMS na Online.

Ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda, amafoto y'abahatana bose na nimero zabo wabatoreraho ziriho, gutora kuri SMS umwe mu bakobwa wahisemo, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y'umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.

Ku munsi w’ejo tariki 06 Werurwe 2021 ni bwo hazamenyekana abakobwa 20 bakomeje muri iri rushanwa bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2021 mu muhango uzaba kuva saa kumi kumi n'ebyiri z'umugoroba (6pm) LIVE kuri Televiziyo KC2 na shene ya Youtube ya Miss Rwanda Official.

Reka turebe uburanga bw’abakobwa 10 bari inyuma mu majwi bityo ube 'wabaremera' ubatora, ubongerere amahirwe yo kuboneka mu myaka y'imbere nk'uburyo bwabafasha kuboneka muri 20 ba mbere bajya mu mwiherero mu masaha macye ari imbere.  

10.Uwera Alice; Amajwi 3,917 (SMS) na 4,612 (Online)


9. Dorinema Queen; Amajwi 4,280 (SMS) na 3,451(Online)


8.Umunyurwa Melissa; Amajwi 3,469 (SMS) na 3,099 (Online)


7.Umwaliwase Claudette; Amajwi 1,598 (SMS) na 4,064 (Online)


6.Kayitare Isheja Morella; Amajwi 1,604 (SMS) na 3,481(Online)


5.Uwase Aline; Amajwi 1,184 (SMS) na 3,596 (Online)


4.Gaju Evelyne; Amajwi 1,461(SMS) na 2,874 (Online)


3.Teta Cynthia; Amajwi 1,507(SMS) na 2,198 (Online)


2.Musana Hense Teta; Amajwi 1,213 (SMS) na 2,248 (Online)


1.Umunyana Divine; Amajwi 1,153 (SMS) na 1,856 (Online)









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND