RFL
Kigali

Avicii yateje imbere injyana ya EDM aramamara cyane ariko yananiwe kwigenzura apfa urupfu rwasize benshi mu rujijo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/03/2021 13:55
0


Urupfu rwa Avicii benshi ntibarwemeye aho bahamyaga ko ari ibinyoma bitewe n’ubuhanga yari yaragaragaje mu guteza imbere injyana ya EDM. Umuryango we uvuga ko yapfuye yiyahuye. Ni we muhanzi warwaniye guteza imbere EDM mu gihe hariho injyana zikunzwe yirengagije ko zihari ateza imbere iyo benshi ubu baryoherwa batazi uwayihirimbaniye.



Tim Bergling yabonye izuba ku ya 8 Nzeri mu 1989 atabaruka ku ya 20 Mata 2018. Yavanganga imiziki (Dj), agakora indirimbo, umuhanzi byose akabivanga no kwandika indirimbo. Nyuma yo gupfa hakomeje kuvugwa byinshi bitandukanye. Afite indirimbo yitwa’’Wake me up’’ imaze kurebwa n’abarenga miliyali ebyiri bishimangira ko umuziki we wari ukunzwe n’abatari bake ku isi. 

Producer Avicii yaguye muri Oman. Yari yarigeze kuba umwe mu bahatanira ibihembo bya Grammy awards. Yatabarutse afite imyaka 28 kimwe mu byateye agahinda abamukundaga. Kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe cyemewe n’inzego z’ubuzima kerekana imvano y’urupfu rwa Avicii. 

Icyakora bivugwa ko yiyambuye ubuzima akiyahura. Umuryango we ugizwe n’ababyeyi be, bashiki be babiri n’umuvandimwe umwe ubwo bajyaga gutwara umurambo wa Avicii bemeje ko yatabarutse akiri gukora umuziki. Mu 2016 yakoze ibitaramo kugeza ubwo ananiwe, icyo gihe yari afite imyaka 26.

Muri Oman aho basanze yapfiriye umuryango we watanze itangazo rigira riti:’’Tubabajwe no kubamenyesha urupfu rw Tim Bergling wamamaye nka Avicii, twasanze yaratabarutse ahitwa Muscat muri Oman kuri uyu wa gatanu nyuma ya saa sita, umuryango ubabajwe n’uru rupfu kandi turasaba abantu bose kubaha ubuzima bwite bwa Avicii, nta yandi makuru arenze aya azatangazwa’’.

Raporo ya New Rolling igaragaza ko Avicii yamaranye igihe kirekire na Joe Janiak mu rugo mbere yo kwerekeza muri Oman aho yagiye gusura inshuti ze akanahagwa. Uyu mugabo bari kumwe avuga ko yabona Avicii ari kugerageza gukemura ibibazo yahoragamo. 

Gusa yongeyeho ko yabonaga atorohewe no kwigenga kuko yari atabishaka kwimenya kubera gukoresha ibisindisha bihambaye. Umunsi umwe mbere yo gufata urugendo Avicii yari yabwiye Joe Janiak ko nagaruka bazongera kubonana.

Per Sundin uyobora Universal Music muri Sweden avuga ko Avicii indirimbo ze za nyuma zari zikoze neza kuko yitaga ku muziki we cyane. Avicii yashyinguwe mu buryo bw’ibanga mu murwa mukuru Stockholm. Avicii yigeze gusubika ibitaramo kubera ko ubuzima bwe bwari mu kaga.

Mu 2012 yamaze mu bitaro iminsi 11 avurwa impindura (Pancreat) abiterwa no gukoresha ibisindisha byinshi. Mu kiganiro yatanze mu 2014 yivugiye ko nyuma yo kumara iyo minsi mu bitaro yamaze umwaka wose adasoma ku gasembuye. 

Nyuma yaje kongera kuvurirwa i Miami noneho byaje kuba bibi bamukuramo imwe mu nyama zo mu nda kubera gukoresha inzoga nyinshi. Kuva ubwo yahise ategekwa kureka gukora ibitaramo kugirango abanze yiyiteho. 

Mu 2013 yakoze ibitaramo byo kumurika album ye yitwa’’True’’ ariko byaje kuba bibi mu 2016 yaretse gukora ibitaramo burndu mu buryo bw’imbonankubone. Live performance.

Avicii yapfuye yiyahuye

Avicii yari umuhanga mu kwandika indirimbo ku buryo Sony yamufashaga ubwo yatabarukaga yabigarutseko ko babuze umuntu wari waranditse indirimbo nyinshi mu myaka yashize. Abahanzi b’ibyamamare barimo Madona, David Guetta, Charlie Puth, Calvin Harris n’abandi benshi bababajwe bikomeye n’urupfu rwa Avicii. 

Ababanye na Avicii barimo Nile Rodgers bibuka ko iminsi ya nyuma ya Avicii yari iteye agahinda kuko yaranzwe no gusinda cyane ndetse kureka inzoga byari byaramunaniye. Avicii yavutse ku mubyeyi ukina filimi se akaba yari umucuruzi ukomeye, akiri muto yatangiye kujya apostinga injyana yabaga yacuze za EDM, ibintu byamutandukanyije n’urungano rwe. 

Avicii bisobanura ahantu abanyabyaha baba barapfuye bongera bakazukira. Iryo zin ani ryo yafashe ararikoresha muri muzika. Mu 2009 nibwo yasohoye indirimbo ayita ‘’Ryu’’ yahise atangira gukora ingendo I Miami yitabira ibirori bya EDM. Yari muto,ariko afite impano itangaje. Mu 2011 nibwo yamamaye ubwo yakoranaga indirimbo na Etta James. 

Yahise abona amasezerano na Island akajya ahembwa ibihumbi $250 ndetse yahise atangira kwamamariza bimwe mu bigo by’ubucuruzi. Muri iyo myaka injyana ya EDM yarimo ikura ku ruhando mpuzamahanga. Avicii yakomeje gushyira imbaraga mu kumenyekanisha EDM atitaye ku njyana zariho kandi zari zikunzwe. 

Mu 2013 I Miami habereye iserukiramuco bityo asohora indirimbo yitwa ‘’Wake me up’’ iyo ndirimbo yaje kuba ikimenyabose. Mu ntangiriro babanje kumukwena, ariko nyuma iyo ndirimbo yaje gucuruzwa amakopi miliyoni zitabarika, yanabaye indirimbo ya mbere mu ndirimbo zikunzwe mu bihugu 22. 

Akorana ikiganiro na Rolling stone yavuze ko atagamije gucuruza umuziki ahubwo akora umuziki akunda kumva kandi afiteye urukundo. Ubwo Avicii yarimo akora iyo ndirimbo hari Aloe Blacc na Einziger yatanze ubuhamya ko yabonaga ameze nk’umuntu uri gukina imikino ishimishije kuko yari umuhanga utangaje. 

Mu 2014 Avicii yari umu Dj uhembwa amayero menshi ku isi. Yaje kuba icyamamare arakundwa akorerwa udukingirizo aratwitirirwa, Avicii Condoms, ku buryo I Miami hari ububiko bwatwo. Yemeraga ko kwamamara byamutunguye atanabitekerezaga. Iherezo rya Avicii ryabaye ribi dore ko yanywaga inzoga nyinshi akarya nabi akarara mu modoka. 

Urupfu rwa Avicii rwatangiye guca amarenga mu 2015 kuko ababana na we bamufataga nk’umurambo ugenda. Yashaje kare ndetse areka ibitaramo imburagihe. Kuba umuntu ucisha make no kwiyoroshya biri mu byamukururiye gukundwa agahora asengererwa agasembuye, byaje kurangira kwigenzura bimunaniye. 

Yasize indirimbo zirenga 300, kugeza atabarutse ntiyagaragazaga ibimenyetso by’umuntu unaniwe kuko yari umusore usa neza. Mbere yo kujya muri Oman yahamagaye inshuti ze zirimo: Joe Janial wamutunganyirizaga indirimbo, Tove Lo na Ellie Goulging bose yabatumiye iwe i Los Angeles, bamaranye ibyumweru byinshi bandika indirimbo nyinshi. 

Icyakora abo bamaranye igihe batanga ubuhamya ko iminsi ye ya nyuma yari mibi ndetse yari yaratangiye guhinduka umubiri we wose. Mbere yo kwerekeza muri Oman yari yabijeje ko azagaruka vuba bidatinze bagakomeza umuziki. 

Yabonye izuba ku ya 8/9/1989, yatabarutse ku ya 20/4/2018. Yakoze album yitwa ‘’True’’ yariho indirimbo ‘’Wake me up’’ yabaye iya kane muri Amerika, ikaba iya mbere mu Burayi igacuruzwa cyane. Iyo album yabaye iya mbere mu bihugu birenga 15.

Mu 2015 yakoze indi album yitwa’’Stories’’, mu 2017 yasohoye EP. Mu 2012 yaje mu bahatanira ibihembo muri Grammy Award ku ndirimbo yitwa’’Sunshine’’ yari yarakoranye na David Guetta, mu 2013 yongeye kuza mu bahatanira ibihembo muri Gramy Awards abikesha indirimbo ‘’Levels’’. 

Muri iyo myaka yariho indirimbo ze zazaga ku ntonde rw’indirimbo 40 zikunzwe ku isi. Avicii ni we injyana ya EDM ikesha gutera imbere no gukundwa. Mu 2019 hashize umwaka atabarutse hasohotse album ye yitwa’’Tim’’. 

Benshi mu bakora EDM ni we bakesha guteza imbere iyo njyana. Yapfuye yiyahuye ashizemo amaraso aho basanze umurambo we hari icupa ry’umuvinyo bivugwa ko yari yikatishije yavuye amaraso yamushizemo. Yatangiye umuziki mu 2006 ku myaka 16 atabaruka mu 2018 ku myaka 28. 

EDM yongeyemo ibirungo mu kitwa’’Progressive house na electro house’’. Mu 2019 umuryango wa Avicii watangije umuryango utegamiye kuri Leta ukorera ku isi hose ugamije kwigisha abantu kwirinda kwiyahura no kubasha kwignzura. 

Urupfu rwa Avicii rwafunguye amaso abakora umuziki babona ko bishoboka kuba icyamamare cyaba kinanirwa kwigenzura noneho ukaba wagira ibibazo byo mu mutwe. Avicii yarwanyije icyuho cyariho hagati y’injyana ya Country na Electonic music, ateza imbere EDM (Electronic Dance Music). 

Mu 2019 Billboard yagaragaje ko indirimbo ya Avicii yitwa’’Levels’’ yari mu ndirimbo 100 zakunzwe mu myaka ya za 2010. Mu 2013 indirimbo ye yise’’Wake me up’’ yabaye iya 13 kuri Billboard chart.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND