RFL
Kigali

Niyomukesha ukinira RRA VC yasezeranye n’umwe mu bayobozi ba UTB VC – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/03/2021 10:54
0


Niyomukesha Euphrance ukinira ikipe y’igihugu ya Volleyball na RRA Women Volleyball Club, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mucyo Philbert ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya UTB Volleyball Club.



Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Werurwe 2021, ubera mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Aba bombi basezeranye nyuma y’amezi atandatu Mucyo asabye Niyomukesha kuzamubera umugore, undi arabimwemerera.

Niyomukesha uri mu bakinnyi UTB igenderaho, yiyemeje kubana akaramata na Philbert uzwi cyane muri Siporo nyarwanda, ndetse magingo aya akaba ari umukozi wa Kaminuza ya UTB ushinzwe ibikorwa by’amakipe ya Volleyball y’iyi kaminuza (Team Manager), iy’abagore n’iy’abagabo.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2021, aho bazasezeranira muri EAR Remera ku Giporoso.

Philbert yemereye mu mategeko kuzabana na Niyomukesha

Niyomukesha yemereye mu mategeko kuzabana na Philbert akaramata

Bombi bemeje ibyo barahiriye basinya

Niyomukesha na Philbert bateye intambwe ikomeye mu buzima





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND