RFL
Kigali

Umukobwa wafashwe ku ngufu n’umugabo wa Nicki Minaj bari kumushukisha amafaranga yo kutabarega

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/03/2021 10:14
0


Umuraperikazi Nicki Minaj umaze igihe atagaragara mu muziki kuri ubu we n’umugabo we Kenneth Petty bari mu mazi abira nyuma y'uko bagerageje guha amafaranga umukobwa wafashwe ku ngufu n’umugabo w'uyu muhanzikazi.



Umukobwa witwa Jennifer wafashwe ku ngufu na Kenneth Petty umugabo wa Nicki Minaj ni we wafashe iya mbere atamaza iyi 'couple' ko yagerageje kumushukisha amafaranga menshi kugira ngo atazajyana Kenneth Petty mu nkiko zikamukurikirana.

Jennifer wagiranye ibiganiro n’ibinyamakuru bitandukanye birimo The Dail Beast na Hollywood Unlocked yavuze ko Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth bamaze igihe kinini bamugerageresha amafaranga bakamusaba ko atazigera ajya kumurega.


Yagize ati:  “Kuva mu kwezi kwa 3 umwaka ushize wa 2020 ni bwo Nicki Minaj n’umugabo we batangiye kumpamagara bansaba ko twahura nkababwira icyo aricyo cyose nifuza ko bankorera ariko nkabikira ibanga umugabo we. Sinzigere mvuga na rimwe ko yamfashe ku ngufu”.

Jennifer yakomeje agira ati ”Icyatumye bashaka kunshukisha amafaranga ni uko ikigo cya U.S Marshals cyari cyatangiye gukora iperereza ku bakobwa Kenneth Petty yafashe ku ngufu mu myaka yashize barimo najye. Icyo gihe nibwo Nicki Minaj yohereje 'Manager' we kuza guhura nanjye ngo ampe amafaranga angana na miliyoni 1 y'amadolari gusa sinayafata”.


 Kenneth Petty umugabo wa Nicki Minaj umaze gufungwa 2 azira gufata ku ngufu

Uyu mukobwa Jennifer avuga ko yafashwe ku ngufu n’umugabo wa Nicki Minaj Kenneth Petty mu mwaka wi 1994 ubwo yari afite imyaka 16 naho Kenneth wamuhemukiye yari afite imyaka 20. Jennifer akaba atarigeze amurega bikimara kuba kuko yarafite isoni ndetse yumva ko nta n'umwe wamwizera ko byabayeho. Gusa muwi 1997 Kenneth Petty yaje gufungwa azira gufata ku ngufu bituma Jennifer aceceka ibyamubayeho.

Kenneth Petty si ubwa mbere yavugwaho gufata kungufu abakobwa n’abagore dore ko amaze gufungwa inshuro 2 yahamwe n’icyo cyaha. Muri 2018 ubwo yatangiye gukundana na Nicki Minaj yaravuye muri gereza aho yaramazemo imyaka 7 azira gufata ku ngufu umukobwa witwa Amayah Forbes.


Jennifer nawe yabwiye itangazamakuru ko yizeye ko ukuri kose kuzajya hanze maze Kenneth Petty akazahanirwa ibyo yakoze. Kugeza ubu uyu mugabo ari gukorwaho iperereza ku bakobwa yahohoteye ndetse ibi ni byo biha icyizere Jennifer ko nawe yazabona ubutabera. Nicki Minaj nawe akaba yarakunze kugaragara avuganira umugabo we avuga ko yihannye ubwo yari afunze atagikora ibyo byaha.

Src:www.hollywoodunlocked.com,www.thesun.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND