RFL
Kigali

Audrey izina ry’umukobwa uzi kubana na bose

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/03/2021 10:04
1


Sobanukirwa icyo izina Audrey risobanura, unamenye ibiranga abakobwa bahawe iri zina.



Audrey ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Cyongereza risobanura "uvuka mu muryango wubashywe" ariko hari naho risobanura "umunyembaraga". Hari amazina akomoka ku izina Audrey nka Audie, Audra, Audrea, Audrina, Audry.

Bimwe mu biranga ba Audrey:

-Audrey ni umuntu utuje, wihangana, uzi kugira ibanga kandi uzi kubana n’abandi ku buryo uko waba umeze kose agerageza uko ashoboye akabana nawe kandi akabigeraho.

-Yanga kubangamira abandi ,iyo afite ikibazo arwana nacyo wenyine kugeza agishakiye umuti.

-Audrey acisha make akumva buri wese bigatuma abasha kumenya ho ukuri mu buryo bworoshye.

-Azi kunga abantu no kubahuza kandi kuko adahuguza abandi usanga abantu bose bamwizera n’umwanzuro afashe bakawubaha

-Akunda kwiga amasomo akora ibijyanye n’ubucukumbuzi ndetse no gukora ubushakashatsi ngo amenye impamvu ya buri kintu.

-Ni umuntu ugera ku ntsinzi, n'iyo byamugora bikanatinda ariko icyo yiyemeje akigeraho.

Src:www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ariyete2 years ago
    Munsobanurire





Inyarwanda BACKGROUND