RFL
Kigali

Akari ku mutima wa 5K Etienne wasoje amasomo ye ya Kaminuza - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2021 10:06
1


Umunyarwenya Iryamukuru Etienne uzwi kandi nka 5K Etienne wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’ na mugenzi we Japhet, ari mu byishimo bikomeye, ni nyuma y’uko asoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.



5K Etienne yasoje amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, kuri uyu wa kane tariki 04 Werurwe 2021. Yasohoye amafoto agaragaza ibyishimo yatewe no gusoza amasomo, agaragaza n’andi y’igitabo yanditse asoza amasomo ye.

Uyu musore wize Computer Electronic mu mashuri yisumbuye yasoje amasomo ye muri ‘Electrical and Technology’ muri ‘Department’ ya ‘Electrical and Electronic Enginneering’.

Yabwiye INYARWANDA ko afite ishimwe ku Mana nyuma yo gusoza amasomo ye ya Kaminuza, avuga ko rwari urugendo rutoroshye kuko yabifatanyije no gukomeza akazi ke ka buri munsi ko gutera urwenya, kwamamaza n’ibindi akorana na mugenzi we Japhet.

Ati “Mu bijyanye n’amasomo ntabwo byari ibintu binkomereye kuko mu mashuri yisumbuye nize ibijyanye na Computer Electronic mba ari ibyo nkomeza by’amatekinike. Icyo navuga kitari cyoroshye ni ukubita na Comedy cyangwa se akandi kazi nkora. Ariko mu bijyanye n’imyigire byo ntakibazo.”

Akomeza ati “Ikintu cya mbere ni ukwishimira ibyo maze kugeraho, haba mu bijyanye n’impano nkora haba mu bijyanye n’amasomo. Kandi nkaba numva ko n’ubundi nzakomeza kurushaho kugera ku rwego rwo hejuru haba mu myigire, haba no mu byo nkora.”

Uyu musore yavuze ko yize ahora ari mushya mu bandi banyeshuri, kuko hari igihe yajyaga kwiga avuye mu kazi kenshi gatambuka mu bitangazamakuru, abanyeshuri n’abayobozi bakamwibazaho byinshi abandi bagasha kureba niba ari we koko.

Yavuze ko yashyize umutima kuri buri kimwe yishakira inzira nk’intore. Etienne yavuze ko ari gutekereza uko yatangira no kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

5K Etienne na Japhet bahuriye muri ‘Bigomba Guhinduka’ baherutse gusohora Album yabo ya mbere y’urwenya bise ‘Valentine Comedy album’ igizwe n’amashusho y’urwenya icumi. Iyi Album yasohotse tariki 14 Gashyantare 2021, igizwe n’amashusho icumi afite iminota hagati y’itatu n’umunani.

 ‘Bigomba Guhinduka’ ni ubwoko bw’urwenya rwazanywe n’abasore ari bo Japhet na 5K Etienne, aho bagaragaza ibintu bikwiye gukosoka ariko mu buryo busekeje. Urwenya rw’aba basore rwatumye bamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Mata uyu mwaka bakora igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi cyane.

5K Etienne yasoje amasomo ye ya Kaminuza, avuga ko agiye gutekereza uko yakomeza 'Masters'

5K Etienne yavuze ko bitari byoroshye mu gihe cy'imyaka itatu yari amaze yiga muri ULK

Inshuti, abavandimwe n'abandi bashimye 5K Etienne ku bw'intambwe nziza yateye mu buzima bwe

Japhet na 5K Etienne bahuriye muri 'Bigomba Guhinduka'

KANDA HANO UREBE AMWE MU MASHUSHO YA ALBUM Y'URWENYA YA JAPHET NA ETIENNE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nta makuru3 years ago
    Buri wese afite ibimureba





Inyarwanda BACKGROUND