RFL
Kigali

Micheal B Jordan na Lauren London bahuriye muri filme yacishije abantu ururondogoro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/03/2021 8:45
0


Umusore Micheal B Jodan umwirabura ukomoka muri Amerika uri muri bamwe bagezweho mu gukina filime yahuje imbaraga n’umugore w’ikimero Lauren London bahurira muri filime yishimiwe na benshi yitwa Without Remorse.



Mu masaha macye ni bwo hasohotse amashusho yerekana ibizaba bibumbiye muri iyo filime (trailer) ihuriyemo Micheal B Jordan uherutse kuba umugabo uhiga abandi ikimero ku isi (Sexiest Men Alive) ndetse n’umutegarugori wubatse izina mu gukina filime Lauren London.

Mu minota 2 gusa ayo mashusho yamaze yerekana ibizaba bikubiye muri filime Without Remorse yerekanaga Micheal B Jordan na Lauren London ari umugabo n’umugore bari mu munyenga w’urukundo ndetse Lauren atwite inda nkuru. Micheal B Jordan akaba akina yitwa John Clark umusirikare wa Navy Seal waje kuba umunetsi muri CIA waje kwicirwa umugore we Pam Kelly ariwe Lauren London yishwe n’umucuruzi gaheza w’ibiyobyabwenge.


Lauren London na Micheal B Jordan mu munyenga w'urukundo.

 

Iyi filime ishingiye ku gitabo cyitwa Without Remorse cyanditswe na Tom Clancy mu 1994 izaba yerekana urugamba John Clark (Micheal B Jordan) azanyuramo yihorera ku bamwiciye umugore we Pam Kelly (Lauren London) wendaga kwibaruka imfura yabo.

Abantu bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bamaze kubona amashusho yamamaza iyi filime kuko hari hamaze iminsi ibihuha bivuga ko Lauren London atwite nyamara umukunzi we Nipsey Hussle amaze imyaka 2 yitabye Imana. Kuba Lauren yagaragaye akina atwite byahise bisobanura neza ibyo bihuha ko abamubonye ameze gutyo ko ari filime yari ari gukina.

Micheal B Jordan asoma inda ya Lauren London atwite muri filme Without Remorse.

Abenshi kandi bagarutse ku kuba Micheal B Jordan na Lauren London baberanye kuba bakundana maze baheraho bavuga ko byabashimisha kubona Lauren akundanye na Micheal. Gusa kandi mu buzima busanzwe aba bombi ni inshuti z'akadasohoka.


Iyi filime itegerejwe na benshi izasohoka ku itariki 30/03/2021 ikazanyura ku rubuga rwa Amazon Prime rw’umuherwe Jeff Bezos. Micheal B Jordan wamenyekanye muri filime nyinshi zitandukanye zirimo Black Panther, Creed hamwe na Just Mercy yitezweho kuzongera gukinana ubuhanga ari kumwe n’umwe mu bagore beza bo muri Hollywood Lauren London.

Src:www.usweekly.com,www.hollywoodlife.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND