RFL
Kigali

Akaliza Amanda uhataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021 yavuze ibisobanuro bya ‘Tattoo’ yashyize mu mugongo no ku kuboko-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2021 8:51
0


Akaliza Amanda uhataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021, yatangaje ko hashize imyaka ibiri ashyize ‘Tattoo’ ku mubiri we mu rwego rwo kwiyibutsa ko akeneye amahoro yo mu mutima no gufata ibyemezo bikomeye mu rwego rwo gusingira inzozi ze.



Akaliza ni umuhanzikazi w’indirimbo ebyiri zubakiye ku rukundo yanyuranyemo n’umusore w’Umunyafurika uba muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika bakundanye mu gihe cy’imyaka itatu, ariko baza gutandukana biturutse kuri uyu mukobwa.

Akaliza Amanda w’imyaka 24 afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n'ububanyi mpuzamahanga.

Iyo witegereje ubushongore n'ubukaka, ukongera ukitondera uburyo asubiza anatanga n'ibitekerezo bye ku ngingo runaka cyane izagarukwagaho mu bibazo bose bohererejwe, ubona ko atari umukobwa ushobora kuzava muri iri rushanwa vuba!

Ni we nimero ya mbere muri Miss Rwanda, akaba n’umukobwa rukumbi ufite ‘Tattos’ ku mubiri we muri iri rushanwa n’ubwo narareba abandi! Ari mu bakobwa 10 bafite amajwi menshi mu itora ryo kuri SMS no kuri Internet rizasozwa tariki 06 Werurwe 2021.

Soma: Zishingiye ku musore bakundanye! Akaliza Amanda,umuhanzikazi w’indirimbo ebyiri ushaka ikamba rya Miss Rwanda 2021

Uyu mukobwa yabaye mu bihugu birenga umunani yiga, byatumye avoma imico y’ibihugu bitandukanye. Anavuga ko mu buzima bwe akunda gutemberera ahantu heza kuko ahungukiramo ibintu byinshi.

Akaliza yabwiye INYARWANDA ko mu myaka ibiri ishize ari bwo yafashe icyemezo cyo gushyira ibishushanyo (Tattoo) ku mubiri we kugira ngo ajye yiyibutsa buri ntambwe ashaka gutera mu buzima bwe.

Ku kuboko k’uyu mukobwa hari ‘Tattoos’ ishushanyije nk’ibiziga n’utundi tumeze nk’amashami y’ibiti. Avuga ko iyi yashyizeho kugira ngo ajye yibuka ko ari we mugenga w’ubuzima bwe kandi ko akwiye kwiha ibyishimo.

Amanda ati “Byatangiye ubwo nari nkiri muri Kaminuza. Izi ‘Tattoo’ zerekana/zisobanura uwo ndi we. Iyi yo ku kuboko isobanura amahoro y’imbere mu mutima wanjye…Urabizi ko iyo ushyizeho ‘Tatoos’ iba ari iy’ubuzima bwose. Gushyira ku mubiri rimwe na rimwe ikwibutsa ikintu runaka. Kuri njyewe rero iyo ndebye kuri iyi mpita nibuka nti ‘Amanda ushaka amahoro’.”

“Yumvikanisha ko nkeneye amahoro yo mu mutima. Nshaka gukomeza gushaka ibyishimo, ngomba gukomeza guharanira amahoro yanjye. Buri gihe iyo meze nkutaye ibyiringiro ndebaho nkibuka nti ‘Amanda ukeneye amahoro. Si njye gusa kuko buri wese akeneye amahoro.”

Indi ‘Tattoo’ iri mu mugongo, ngo imwibutsa ko akwiye gufata icyemezo gikomeye mu buzima, kuko ngo birababaza kuba muto mu bandi kurusha uko umuntu yakwihagaragaraho akerekana uwo ari we.

Ati “Birababaje guhisha uwo ndiwe, kugira ubwoba bw’uwo nshaka kuba we no kugira ubwoba. Namenye ko nkwiye kurenga urwo rwego. Kuba bishengura umutima kuba muto mu bandi kurusha gufata icyemezo gikomeza mu buzima (Risks) no gukora ibintu bikomeye mu buzima bwawe…Inyibutsa ‘Amanda fata icyemezo kora ikintu kigushimishije.”

Akaliza avuga ko kuba yarashyize ‘Tattoo’ ku mubiri we bitamubuza kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021, kuko ntaho bihuriye. Ndetse ko umuntu washyize ‘Tattoos’ ku mubiri we adakwiye gufatwa nk’umuntu wananiranye cyangwa udashobotse muri sosiyete.

Uyu mukobwa wabaye mu bihugu birimo Zimbabwe, ibirwa bya Maurice, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda n’ahandi ari mu bakobwa 10 ba mbere mu majwi yo kuri Internet (Online) no ku butumwa bugufi (SMS).

Mu marushamwa y'ubwiza, ibishushanyo byo ku mubiri ni ingingo itavugwaho rumwe, hamwe nta kibazo ahandi ho ubigaragayeho arasezererwa.

Mu mwaka wa 2012 umukobwa wari uhagariraye igihugu cy'u Busuwisi mu irushanwa rya Miss World yambuwe ayo mahirwe nyuma y’uko yishushanyije ku mubiri we ifoto y’umusore bakundanaga bigiye kure.

Mu 2014, abakobwa batatu bari mu bahataniriga ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo barasezerewe nyuma y’uko bigaragaraye ko bafite ibishushanyo ku mibiri yabo.

Soma: Bizagenda bite kuri Akaliza Amanda uri guhatana muri Miss Rwanda 2021 afite ibishushanyo ‘Tattoo’ ku mubiri we?

Akaliza Amanda yatangaje ko 'Tattoo' yashyize ku mubiri we zimwibutsa ko akeneye amahoro mu mutima no gufata ibyemezo bikomeye mu buzima bwe

Akaliza usanzwe ari umuhanzi n'umunyamideli avuga ko 'Tattoo' zitamubera imbogamizi yo gutwara ikamba rya Miss Rwanda 2021

Akaliza ari mu bakowa 10 ba mbere bafite amajwi menshi kuri Internet no kuri SMS

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AKALIZA AMANDA

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND