RFL
Kigali

Benshi bari bayitegerezanyije amatsiko! Indirimbo 'Ese warubizi' ihuriyemo abahanzi bakuru n’abo mu kiragano gishya yageze hanze-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:4/03/2021 20:33
0


Abaraperi barimo P Fla, Neg The General, Racine, B-Threy na Rafiki umwami wa Coga Style bahuriye mu ndirimbo 'Ese warubizi' isubiyemo kuko mu 2020 hari hasohotse 'Nta muntu wari uzi ibi bintu' yari iya Neg The General wenyine haza gusabwa ko yazasubirwamo hakongerwamo amaraso mashya.



Abahanzi bamaze igihe muri uyu muziki barimo: Neg-G, P Fla na Rafiki bafatanyije n’abo mu kiragano gishya barimo: B-Threy, Racine na Chris Eazy bakora indirimbo 'Ese warubizi' yatunganyijwe na Enobeatza afatanyije na Trackslayer mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo ayoborwa anatunganywa na Eliel Sando (Eliel Filmz).

Eliel Sando nyiri igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo 'Nta muntu wari uzi ibi bintu' yabwiye InyaRwanda ko ari umusanzu yifuza gutanga. Ati:"Ni umusanzu kuri Hiphop no ku bakunzi bayo, byose bigamije kuyiteza imbere’’. Akomeza avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo byavuye ku bakunzi ba muzika ndetse na we ubwe kuko yarabishyigikiye.

Gukorana na Rafiki, P Fla n’abahanzi bashya avuga ko ari uguhuza imbaraga kandi abo bahanzi bafite urukundo rwa muzika. Harimo umuhanzi witwa Chris Eazy, Eliel avuga ko hari icyo bamushakagaho kirimo ubuhanga bwo kuvanga injyana yo hambere (Old School) n’injyana nshya (new school) kandi ahamya ko uwo musanzu bamushakagaho yawutanze bitewe n’ubuhanga afite. 

Rafiki muri iyi ndirimbo agendera mu njyana abandi baririmbiramo. Ati: "Umuhanzi w'umuhanga aririmba injyana zitandukanye kandi Rafiki ni umuhanga yarabyerekanye’’. Hari agace gasoza iyi ndirimbo aho Eliel ashimira The Cat umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda ni ubwo benshi batamuvugaho rumwe. 

Elieli ati: "Thecatbabalao yagaragaje gushyigikira uyu mushinga kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza kuri iyi isubiyemo urumva rero turi mu bihe bitoroshye ariko we yakomeje gushyigikira uyu mushinga’’.

Enobeatz wagize uruhare muri iyi ndirimbo ni umuhanga mu gucura injyana (Beats) ari na wo musanzu we muri iyi ndirimbo naho Trackslayer yafashe amajwi yayo aranayayungurura (Recording, mastering and mixing)

Eliel Sando asaba abantu gukomeza gushyigikira Hip Hop no kuyiteza imbere. 'Ese Warubizi' ifite iminota 4 n'amasegonda 24. Ni indirimbo Neg-G aririmbamo asa nk’ubwira abanyamakuru bo muri iki kiragano ko badakunda gukina Hip Hop mu bitangazamakuru.

P Fla we asa nk'ucyurira bamwe mu batwaye Primus Guma guma Super Star none bakaba barasubiye inyuma muri muzika. Anagaruka ku mubano wahoze hagati ya Safi Madiba na Nizzo Kabosi. Ntasoreza aho kuko anibutsa abantu amwe mu matsinda yahozeho akaba yarabaye amateka (UTP Solidiers). B-Threy we yumvikana yishongora ko agiye gufata Kinyatrap akayihindura mpuzamahanga.

REBA HANO INDIRIMBO 'ESE WARUBIZI' IRIMO ABAHANZI B'AMAZINA AKOMEYE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND