RFL
Kigali

Ukuri kw'aho Bobi Wine yakuye ya modoka y’agatangaza igendamo bake kwamenyekanye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/03/2021 19:30
0


Nyuma y'aho umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Bobi Wine bigaragaye ko afite imodoka ihenze cyane bigakangaranya Guverinoma ya Uganda bagatangira no gukora iperereza ku nkomoko yayo, kuri ubu hamenyekanye aho yakuye iyi modoka.



Bobi Wine wari uhanganye na Museveni mu matora atabashije kwegukana, abaturage benshi bagaragaje ko bamushyigikiye kandi bamukunda cyane yewe hari n’abatakaje ubuzima mu myigaragambyo yamushyigikiraga.


Nyuma bimaze guhosha, Bobi Wine yagaragaje ko afite imodoka zigendamo bake muri Uganda, iri mu bwoko bwa Toyota Land-cruiser V8 Bulletproof, ni imodoka itaraswa byoroshye dore ko na Museveni hari ubwoko bw’iyi modoka agendamo.

Inzego za Leta zarakangaranye kubera Bobi Wine ugenda muri iyo modoka. Polisi, Igisirikare, n’ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n'amahoro n’izindi zahise zitangira iperereza asabwa gutanga iyo modoka iperereza rikabanza rigakorwa. Bobi Wine yabiteye utwatsi avuga ko niba Leta ifite ikibazo bakijyana mu nkiko nawe akaburana.


Amakuru avugwa ko iyi modoka yayihawe n’umushoramari ukomeye witwa ‘Fauz Khalid’ uyu wayimuhaye avuga ko yayimuzaniye ifite ibyangombwa byose bikenewe ariko akaba atarabona ubwishyu bwuzuye kuri iyo modoka yahaye Bobi Wine.

Fauz Khalid, umucuruzi uzwi cyane i Mombasa yagurishije imodoka kuri Bobi Wine, yemeye ko yatwaye imodoka yerekeza muri Uganda ashyiriye umukiriya we Bobi Wine.


Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu (NTSA) muri Kenya cyerekana ko Khalid yari nyir'imodoka agahindura ibyangombwa bikajya kuri Bobi Wine. Nta bundi buriganya bwo kubona iyo modoka burimo kandi ko atari ukumushyigikira ahubwo yayimugurishije nk’umukiriya.

Umushoramari Khalid avuga ko yari asanzwe aziranye na Bibi Wine kuva cyera akiga muri Uganda aho bamenyaniye mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND