RFL
Kigali

Elayono choir yashyize hanze indirimbo nshya 'Imirimo' ivuga uburyo Imana ikora imirimo iteye ubwoba-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/03/2021 13:13
1


Korali Elayono ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Remera yashyize hanze indirimbo nshya 'Imirimo' yanditswe na Komisiyo ishinzwe tekinike muri iyi korali. Ni indirimbo ivuga ku mirimo y'Imana, uburyo Imana ikora imirimo ihambaye, iteye ubwoba.



Eric MURANGWA umwe mu bayobozi ba Elayono choir yashinzwe mu 1996, yabwiye InyaRwanda.com ko bahimbye iyi ndirimbo 'Imirimo' bashaka gusaba abantu kwizera Imana no kuyiringira kuko ari Imana ikora imirimo ikomeye umwana w'umuntu atakora. Ati "Icyo twashakaga kuvuga muri rusange ni uko twashakaga kubwira abantu kugira ngo bizere Imana bayiringire, Imana ikora imirimo iteye ubwoba".

Ati "Icyo twabwira abakunzi bacu n'abantu bose b'abakristo bakunda korali Elayono, turimo turabaha ubutumwa bwiza bw'indirimbo yubabwira y'uko Imana ishobora kubakorera ibitangaza ikabakorera imirimo itangaje". Aba baririmbyi bashyize hanze iyi ndirimbo, nyuma y'ukwezi kumwe basohoye indirimbo. Batangaje ko batazajya barenza nibura amezi 2 badashyize hanze igihangano gishya.

Muri iyi ndirimbo 'Imirimo', Elayono choir iririmbamo aya magambo "Mwa bari mu isi yose mwese mwe, muvugirize Imana impundu, muririmbe icyubahiro cy'izina ryayo, mwa mahanga yose mwe muhimbaze Imana yacu mwumvikanishe ijwi ry'ishimwe ryayo. Nimuze murebe imirimo y'Imana iteye ubwoba, yimura imisozi itabimenye ikayubika n'uburakari, iyo Mana Nyiringabo".


Elayono choir yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1996


Elayono choir bashyize hanze indirimbp nshya bise 'Imirimo'

REBA HANO 'IMIRIMO' INDIRIMBO NSHYA YA ELAYONO CHOIR









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aaron3 years ago
    Koyitiranwa niyi Inyamagabe ya ADEPR se birakorana





Inyarwanda BACKGROUND