RFL
Kigali

Covid-19: Perezida Joe Biden ntavuga rumwe n’abayobozi bashaka koroshya ingamba zo kwirinda muri Leta zimwe na zimwe ariko bamuteye utwatsi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:4/03/2021 10:43
0


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden ntiyemeranya na bamwe mu ba Guverineri bashaka gukuraho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa muri Leta nka Texas na Mississippi aho abyita ko ari imitekerereze idahwitse.



Kwambara agapfukamunwa, guhana intera n’izindi ngamba biri mu bifasha kurwanya Coronavirus nk'uko bitangazwa na OMS. Hari abaguverineri ba Leta zo muri Amerika bategetse abaturage kudakomeza kutwambara banafungura ibikorwa byose ku kigero cya 100%. Texas na Mississipi abahayobora batanze iteka ko ibikorwa byose bifungurwa, izindi Leta nazo zoroheje ingamba zo kwirinda. 

Kuva icyorezo cyagera muri Amerika hari miliyoni 28.7 baranduye naho 519,000 yarabahitanye. Inkingo miliyoni 78 zaratanzwe n'ubwo bwana Biden avuga ko iyo atari impamvu yo kudohoka ku mabwiriza. Nibura mu mezi abiri ari imbere nibwo hazerebwa niba ubwandu buzaba buri kugenza gake noneho badohore zimwe mu ngamba.

Nubwo Joe Biden agaragaza impungenge, bwana Tate Reeves uyobora Leta ya Mississippi yasubije uyu muperezida ko badakeneye amabwiriza ye akwiriye kumenya ibye dore ko ari umurwanashyaka w’umurepubulikani. Yongeyeho ko mu gihe ubwandu buri kugabanuka abaturage bakwiriye kwihitiramo ibibanogeye. Ati: "Dukwiriye kubaha tukanizera abanyamerika aho kubatuka’’.


Ishusho yerekana ibihugu bimaze gukingira abaturage Israel iri ku isonga

Kuri ubu muri Texas hafashwe ingamba zagabanyije umuvuduko wo kwandura ku buryo abacuruzi bashobora guhitamo icyo bashaka kuko amategeko avuye kwa perezida batakiyakeneye. Nibura Leta 35 zo muri Amerika abazituye bategetswe kwambara udupfukamunwa mu ruhame. Ubu rero iryo tegeko ryavuyeho rizatangira gukurikizwa ku ya 10 Werurwe 2021. 

Leta ya Mississippi abayituye batangiye kutambara udupfukamunwa ku ya 3/3/2021. Leta ya Michigani nayo yatangiye koroshya nyinshi mu ngamba zari zarafashwe. South Carolina yakuyeho amabwiriza abuza abantu guhurira hamwe ari benshi. Chicago ubu abantu bemerewe kujya muri za Gyms, amazu yerekana filime no kuba bahurira aho barira ari benshi byose biremewe.

Isoko: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND