RFL
Kigali

Burna Boy azaririmba mu gitaramo kizabanziriza ibirori bya Grammy Awards 2021

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/03/2021 9:46
0


Umuhanzi umaze kubaka izina hirya no hino ukomoka muri Nigeria, Burna Boy azataramira abakunzi be mu gitaramo kibanziriza itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards 2021. Iki gitaramo kizwi ku izina rya Pre-Grammy Show Event.



Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye ku izina rya Burna Boy ni umwe mu bahanzi bayoboye umuziki wo ku mugabane wa Africa, injyana akora ya Afro Beat niyo yamufashije kwigarurira imitima ya benshi bakomoka impande zitandukanye.

Uko kwamamara kwa Burna Boy no gukora neza umuziki we nibyo byamuhesheje kuba yashyirwa mu bihembo bikomeye ku isi bya Grammy Awards. Burna Boy akaba yarashyizwe mu cyiciro gihuriyemo album nyinshi z’umwaka kizwi nka Grammy’s Best Global Music Album. Album ye yashyizwemo ni iyitwa Twice As Tall aherutse gusohora.


Burna Boy kuri iyi nshuro akaba yatumiwe kuzaririmba mu gitaramo cyibanziriza Grammy Awards kiba kinjiza abantu mu mwuka w’itangwa ry'ibyo bihembo bizaba bigiye gutangwa ku nshuro ya 65. Iki gitaramo cyizaba ku itariki 14/03/2021 aho Burna Boy azahuriramo n’ibindi byamamare mpuzamahanga birimo Rufus Wainwright, Poppy hamwe na Kamasi Washington.


Ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards bitegerejwe n’abatari bacye  bizaba ku itariki 15/03/2021 bikazayoborwa n’umuhanzikazi kabuhariwe Jhene Aiko. Abafana b’umuziki wo muri Africa by'umwihariko abafana ba Burna Boy bakaba bahanze uyu musore amaso uzaba userukiye Afro Beat ku rwego mpuzamahanga.

Src:www.thedailafrica.com,www.bbnaija.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND