RFL
Kigali

Indirimbo ya Cécile Kayirebwa yageze mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa rikomeye ku Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2021 9:06
0


Indirimbo yitwa ‘None Twaza’ y’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Cecile Kayirebwa yamuteye ishema kuko yamugejeje mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa ngarukamwaka riteza imbere abanditsi b’indirimbo rikabafasha kugera ku rwego mpuzamahanga “International Songwriter Competition.”



Cécile Kayirebwa uzwi mu nganzo y’umunezero yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko yishimiye kuba imwe mu ndirimbo ze yabashije kugera mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’indirimbo “International Songwriter Competition.

Iyi ndirimbo ‘None Twaza’ ihatanye n’izirenga ibihumbi 26 zatoranyijwe ku Isi hose mu mwaka wa 2020 z’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bagaragaje inyota yo guhatana.

Kayirebwa avuga ko iri rushanwa ari inzira nziza yo kumenyekanisha ‘umuco w’u Rwanda ku rwego rw’Isi. Ati “Ni urubuga rwiza rwo kuzamura gakondo nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.”

Iri rushanwa rihatanyemo abahanzi bakoze umuziki mu myaka yo ha mbere, ab’iki gihe n’abandi bagiye bari mu maboko ya Label zikomeye ku Isi. Indirimbo ziri muri iri rushanwa, inyinshi ziri mu njyana ya R&B, Hip Hop, Folks, Blues, Latin Music, Country, Rock n’izindi.

Igihembo gikuru muri iri rushanwa ni amadorali y’amerika 25,000.00; gukorerwa Album y’indirimbo, ku gufasha kumenyekanisha birushijeho indirimbo zawe n’ibindi bizakorwa n’ibigo bitandukanye byateye inkunga iri rushanwa.

Nyinshi mu ndirimbo zihatanyemo bigaragara ko ari indirimbo zarenze imipaka y’ibihugu zakorewemo. Bazahemba abahanzi batatu, buri wese afite igihembo gikuru n’ibindi bishamikiyeho bigamije kuzamura umuziki we.

Hazahembwa kandi indirimbo ivuga ku rukundo, indirimbo ifite icyo yigisha sosiyete, indirimbo z’abahanzi 10 zitwaye neza mu gihe cy’impeshyi n’izindi.

Cécile Kayirebwa uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Ubumanzi’, ‘Tarihinda’ n’izindi aherutse kuririmba mu gitaramo cya East African Party kinjize Abanyarwanda mu 2021.

Ni igitaramo yahuriyemo na Cyusa Ibrahim, umuhanzi watwawe n’inganzo y’urugamba Masamba Intore na Makanyaga Abdul utanga ibyishimo ku bisekuru byombi.

Indirimbo 'None Twaza' ya Cecile Kayirebwa iri mu ndirimbo ibihumbi 26 ku Isi zihatanye mu irushanwa rikomeye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NONE TWAZA" Y'UMUHANZI CECILE KAYIREBWA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND