RFL
Kigali

Intare iziritse inyotewe urubyiniro! Senderi Hit yasohoye indirimbo ibyinitse yatuye abari ku rugamba rwo guhangana na Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2021 20:58
0


Umuhanzi Senderi Hit yasohoye indirimbo nshya yise ‘Muri hehe’ yumvikanisha urukumbuzi afitiye abafana be, yatuye abari ku rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kuko babaye hafi abafana be muri iki gihe.



‘Muri hehe’ niyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi asohoye muri uyu mwaka. Ni nyuma y’umwaka nta ndirimbo asohora, ku mpamvu asobanura ko Covid-19 yamugizeho ingaruka.

Uyu muhanzi avuga ko yari amaze igihe acecetse bitewe n’uko umuziki we wubakiye ku bikorwa bya Leta akunze kuririmbamo, kandi muri iki gihe bikaba bidashoboka kubera Covid-19.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "MURI HEHE" YA SENDERI HIT

Yabwiye INYARWANDA ko yakoze mu bushobozi bucye asigaranye asaba Producer Pastor P kumufasha bagakora indirimbo yumvikanisha urukumbuzi afitiye abafana be.

Ni indirimbo avuga ko yiteguye kuririmba mu gihe cyose ibitaramo byaba bikomerewe. Akavuga ko yayituye abayobozi b’Amasibo, abaganga n’inzego z’umutekano bari ku rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Ati “Babaye iruhande abafana banjye, ndetse batanga umusanzu w’indashyikirwa kuri bo. Iyi ndirimbo niyo nzaheraho mu gitaramo cyanjye cya mbere, igihe urukingo ruzaba rwageze kuri bose. Ndashimira inzego zose ziri ku rugamba rwo guhangana na Covid-19, kuko bari gufasha abafana banjye gukomeza kubaho.”

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba abaza abafana be aho bari nabo bakamusubiza ko bahari.

Aririmbamo kandi ibikorwa bya Leta nk’umurongo yihaye n’ibindi. Avugamo gahunda ya Made in Rwanda, uko u Rwanda ari nyabagendwa, isuku n’umutekano, agashishikariza bamukerarugendo gusura u Rwanda, inshuti z’u Rwanda n’ibindi.

Ati “Ndirimba mvuga ngo ‘Muri he mwamfura mwe? Muri he nubwo imirimo itakigenda neza. Bakansubiza ngo turahira, aho ni mu nkikirizo. Ni indirimbo yumvikanisha ko nkumbuye abafana.

Ariko noneho ikaba ikubiyemo ubutumwa nkunze gukangurira abantu, bujyanye n’ibikorwa Leta igeza ku bantu umunsi ku munsi. Mba kumbuza bya bikorwa bya bikorwa bya Leta. Nanjye ubwa njye nkumbuye urubyiniro nkabagezaho bya bikorwa byanjye. Nkabagezaho izo ndirimbo zifite ubutumwa.”

Yavuze ko iyi ndirimbo yayituye abayobozi b’Amasibo ‘kubera ko umuturage niho yatiraga abayobozi b’amasibo.

‘Muri hehe’ ni indirimbo igizwe n’umudiho yumvikanamo amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo yifashishwaga ku rugamba rwo kubuhora u Rwanda.

Umuhanzi Senderi Hit yakoze indirimbo yumvikanisha urukumbuzi afitiye abafana be

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "MURI HEHE" Y'UMUHANZI SENDERI HIT YATUYE ABARI KU RUGAMBA RWO GUHANGANA NA COVID-19

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND