RFL
Kigali

Mashami Vincent yongereye amasezerano yo kuba umutoza mukuru w'Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/03/2021 19:41
0


Mashami Vincent wari usanzwe ari umutoza w'Amavubi yongeye guhabwa ububasha bwo gutoza iyi kipe mu gihe cy'umwaka umwe, bikaba bibaye ku nshuro ya gatatu.



Hari hashize iminsi havugwa amakuru ko Mashami ashobora kuba yongerewe amasezerano y'umwaka umwe, na Minisiteri ya Siporo ariko inyandiko ibihamya ikaba itari yakagiye hanze.


Mashami yangeye kuragizwa Amavubi nk'umutoza mukuru. 

Amasezerano uyu mutoza yahawe azatangirana n'akazi k'umukino wo gushaka tike y'igikombe cya Afrika kizabera muri Cameroun, uyu mukino ukaba uzaba tariki 24 Werurwe 2021, ndetse agakurikizaho umukino azasuramo igihugu cya Cameroun tariki 30 Werurwe 2021.

Kuva mu 2018 Mashami Vincent ni we mutoza mukuru w'ikipe y'u Rwanda iri ku mwanya wa 133 ku Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND