RFL
Kigali

Minisitiri w’ubuzima yasobanuye abazahabwa urukingo rwa Covid-19 n’aho ruzatangirwa

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:3/03/2021 14:59
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021 bamwe mu baturarwanda bujuje ibisabwa barahamagarwa bahabwe inkingo za Covid-19. Abo bazaherwaho barazwi kandi biri gukorwa hakurikijwe abarukwiriye kurusha abandi.



Minisitiri Ngamije Daniel yasobanuye ko abakora mu bigo nderabuzima, no mu bitaro bazakingirwa bamaze kwandikwa kandi barabimenyeshejwe, naho abafite ibibazo by’uburwayi bwabaye karande nabo bari kubarurwa ku buryo bazahabwa urukingo biciye mu mucyo. 

Umuntu wese ushaka kumenya byinshi ku bijyanye n’urukingo arasabwa kugana ibigo nderabuzima. Umuntu ufite ubushobozi bwo kugura urukingo nta rwo yabona kuko izigurishwa zitaraboneka.

Dr Ngamije Daniel Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda, ubwo yarimo asobanura byinshi ku rukingo yagarutse ku bibwira ko kumara guhabwa urukingo bikuraho kubahiriza amabwiriza asanzweho ahita abakurira inzira ku murima.


Inkingo zakiriwe na Leta y’u Rwanda Dr Ngamije Daniel yemeje ko zuzuje ubuziranenge kandi yahamagariye abaturarwanda kutita ku mabwire. Ati: "Ntihakagire ababayobya imyumvire irimo ubujiji, imyemerere ijyanye n’amadini umuntu ashobora kuguha ibihuha ukandura ugapfa’’. 

Minisitiri yasobanuye ko izo nkingo uwakenera kumenya amakuru yimbitse kuri zo yagana ibigo nderabuzima bagasobanurirwa. Kuri uyu wa Gatanu inkingo zizatangira gutangwa ndetse yasabye inzego z’ibanze kubigiramo uruhare ntihagire urukingo rupfa ubusa.


Minisitiri w’ubuzima yanagarutse ku mabwiriza asabwa gukomeza gukurikizwa. Ati: "Kwambara agapfukamunwa ni itegeko kugeza nibura dukingiye abaturarwanda 60%’’ iri janisha urishyize mu mibare ni miliyoni 7.8 z’abantu bose batuye u Rwanda kuko basaga miliyoni 12.

Dr Ngamije yakomeje avuga ko amabwiriza yose ariho, azakomeza kubahirizwa bivuze ko kwambara agapfukamunwa bizageza muri Kamena ya 2022 dore ko ari cyo gihe iryo janisha rizaba rigezweho. Andi mabwiriza asanzweho yo guhana intera azakomeza kubahirizwa. Ibi yabigarutse ari ku bitangazamakuru by’igihugu radio na televiziyo Rwanda.


Dr Ngamije Daniel yasobanuye ko uwifuza kugura urukingo bitamushobokera

Ku nkingo ibihumbi 240 za AstraZeneca zakiriwe ndetse n’ibihumbi saa moya na 15’ harakirwa 102,960. Gahunda yo gukingira abantu izatangira ku wa gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021.

Ese gukingira bizakorwa gute?



Izi nkingo zrizewe kuri 80%

Muri rusange izi nkingo zaje urwa AstraZeneca iyo umaze guhabwa doze ya mbere bisa kumara ibyumweru umunani na 12 ukabona guhabwa doze ya kabiri. bikorwa kugirango urukingo rwa mbere rwongerere imbaraga urwa mbere bityo umubiri ubashe kurema ubudahangarwa. 

Izo nkingo zose zemejwe n’Umuryango w’abibumbye n’ibigo bizobereye ibijyanye n’inkingo ku isi. Umucuruzi ufite ububasha yemerewe gutumiza inkingo mu gihe yabiherewe ububasha na minisiteri y’ubuzima. Ati: "Uzabitekereza, ushaka kubikora azatwegere tumubwire niba bishoboka cyangwa se bidashoboka’’.


Umuntu aterwa doze ebyiri

Abantu bazakingirwa barazwi kuko baba basanzwe bivuriza mu bitaro no mu bigo nderabuzima. Abaganga n’abavuzi hakozwe urutonde barazwi. Ati: "Abandi ni abafite uburwayi karanda na bo kubamenya dukoranye n’inzego z’ibanze biroroshye’’. 

Akomeza abuza abantu kwijyana kwikingiza kuko buri muntu azahabwa ubutumwa bumwemerera kwikingiza ndetse biri gukorwa ku buryo nta we uzacikanwa. Buri munyarwanda ashobora kubona urukingo igihe cyose hazaboneka inkingo zihagije ku isi. Ariko rero muri Kamena 2022 Leta y’u Rwanda iteganya gukingira miliyoni 8.7.


Urukingo iyo urutewe bimara ibyumweru 8-12 ugaterwa indi doze

Ati: "Nitugira amahirwe hagakorwa inkingo nyinshi ku isi tuzagura nyinshi habonetse inkingo zihagije twakingira abanyarwanda’’. Dr Ngamije Daniel yizeza abanyarwanda ko Leta iri gukora ibishoboka byose ku buryo igihe kizagera bagasubira mu buzima busanzwe. 

Inkingo zikenewe zizagendwaho amadolali miliyoni 50 (miliyoni 50Frws). Ariko rero hari azasonerwa angana na miliyoni $30. Kugira ngo urukingo rwemerwe nibura bareba ko rukingira coronavirus ku kigero cya 80%.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND