RFL
Kigali

Sarah wo muri Ambassadors of Christ yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere umubyeyi wese yatura umwana we-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/03/2021 13:37
2


Sarah Sanyu Uwera umuririmbyi w'imena muri Korali Ambassadors of Christ Choir ifite izina rikomeye mu Rwanda no muri Afrika, yamaze gushyira hanze amahusho y'indirimbo ye bwite yise 'Mwana wanjye' irimo ubutumwa buri mubyeyi wese yagenera umwana we nk'isengesho ryo kumwifuriza ibyiza.



UMVA HANO INDIRIMBO 'MWANA WANJYE' YA SARAH SANYU UWERA

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Sarah Sanyu Uwera yavuze ko iyi ndirimbo ye 'Mwana wanjye' yayitekereje kubera impano y'umwana Imana yari imuhaye we n'umugabo we Kayumba Aimé umubereye umujyanama mu muziki. Ati "Tuyandika twayitekereje kubera impano y’umwana Imana yari iduhaye ariko n’undi mubyeyi wese yayitura umwana we".

Sarah yavuze ko 'Mwana wanjye' ari isengesho buri mubyeyi wese yatura umwana we. Ati "Iyo ndirimbo ni isengesho umubyeyi asabira umwana we, amwifuriza ibyiza, amwifuriza kuba inshuti y’ubwenge ndetse akagira urukundo n’umurava, bakamenya gutekereza no gutegereza, kandi ko mu buzima kwihangana no kwizera ari umusinzi w’intsinzi muri byose".

Sarah Sanyu Uwera na Kayumba Aimé bambikanye impeta y'urudashira tariki 29 Nyakanga 2018 basezeranywa na Pastor Ezra Mpyisi. Bibarutse imfura yabo y'umuhungu mu Ukuboza mu 2019. Mu mpera za 2020 nibwo Sarah yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yasohotse mu buryo bw'amajwi, ubu akaba ari bwo amashusho yayo yagiye hanze. Umugabo we Kayumba ni we mujyanama we mu muziki ndetse ni nawe umwandikira indirimbo.


Sarah Sanyu Uwera yakoze indirimbo buri mubyeyi yatura umwana we

REBA HANO INDIRIMBO 'MWANA WANJYE' YA SARAH SANYU UWERA











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bayitereme Richard3 years ago
    Komerezaho, Iyindirimbo irimo inyigisho kd Iman ikomeze ikwagurire Imano bityo buriwese wumva ibihangano byawe bimunyure ikingenze kuruta ibindi uzabe umuragwajuru numuryango wawe murakoze mukomrze kugira ibihe byizaa of mwirinda na Covid19!
  • Don Mumbelios3 years ago
    Urikeza yee mukobwa wa Ambassadors, mbega indirimbo nziza were!!!! Umugabo wawe numuhanga kabsaa. Nonese Ko watangiye single ubwo bivuzeko watandukanye nabandi bana? Hoyaaa gyu usubirayo kuko ntawigira. Ni karibu muri pologne!





Inyarwanda BACKGROUND