RFL
Kigali

Abamushyigikiye bajya ibihe! Kabagema Laila ukiri imbere mu matora ya Miss Rwanda 2021 yavuze ibanga yakoresheje

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2021 14:24
1


Yanze kurekura! Kabagema Laila ari imbere mu majwi yo kuri Internet no kuri SMS kuva amatora ya Miss Rwanda 2021 yatangira. Ni umusaruro avuga ko watanzwe n’ikipe ngari imushyigikiye isimburana uko bucyeye n’uko bwije.



Uyu mukobwa ufite nimero 11 mu irushanwa rya Miss Rwanda, kugeza ubu afite amajwi arenga ibihumbi 24 kuri Internet (Online) anafite amajwi arenga ibihumbi 150 ku butumwa bugufi (SMS).

Kuri SMS afite amajwi 156, 462 ukubye n’amafaranga 35 agenda kuri SMS imwe umuntu yohereza biragaragara ko hamaze gutangwa amafaranga 5,476,170 Frw kuri Kabagema Laila.

Ishimwe Sonia ni we uri ku mwanya wa kabiri. Afite amajwi 142, 800 kuri SMS bivuze ko Kabagema amurusha amajwi 13, 662.

Kabagema Liala ni umwe bahagarariye Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda. Ntasanzwe azwi mu ruhando rw’ibyamamare ku buryo byaba ari byo byamufashije gukomeza kuba imbere mu matora ya Miss Rwanda.

Afite umushinga ujyanye no kugabanya imfu z'abana bapfa batarageza ukwezi bavutse. Yabwiye INYARWANDA ko afite amatsinda atandukanye amushyigikiye muri aya matora, harimo abo biganye mu Rwanda n’abo bigana mu mahanga.

Avuga ko uko bucyeye n’uko bwije hari itsinda ryiyemeza kumutora kuri SMS n’irindi tsinda rimutora kuri Internet. Arabashimira cyane kuko bashobora kuzamugeza ku ikamba.

Ati “Nta kintu kidasanzwe naba narakoze, usibye ubufasha nahawe n’abavandimwe banjye n’inshuti. N’abandi bantu bambona bakantora ariko nta kindi kintu gihambaye naba narakoresheje.”

Akomeza ati “Amatsinda anshyigikiye ntabwo yabura ndayafite, arimo inshuti zanjye zinshyigikiye, bambwira kudacika intege. Ariko nta rindi banga nkoresha. Hari itsinda rimwe ndimo ririmo inshuti zanjye twiganye no hanze rero baravuga bati ‘uyu munsi’ abiga hanze baragutora kuri Online n’aho abo mu Rwanda baragutora kuri SMS kugira ngo twese tuzamurane.”

Kabagema avuga ko abamushyigikiye bajya inama y’icyo gukora, rimwe abari hanze biganye bakiyemeza kumutora kuri Internet abari mu Rwanda bakiyemeza kumutora kuri SMS. Undi munsi abari mu Rwanda bakamutora kuri Internet abari hanze bakamutora kuri SMS.

Uyu mukobwa avuga ko atazi neza umubare w’abantu bamutora ku munsi ariko ko azi neza ko afite umuryango mugari umushyigikiye muri aya matora. Akavuga ko afite icyizere cyo kwinjira mu mwiherero adahatanye, ariko kandi ngo bitabaye yiteguye guhatana n’abandi.

We avuga ko ari amahirwe yagize kuko afite abantu bamushyigikiye muri iri rushanwa. Uyu mukobwa avuga ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba ashingiye ku myiteguro yakoze mbere y’uko yitabira iri rushanwa no kuba yujuje buri kimwe cyose gisabwa kugira ngo umukobwa abe Nyampinga.

Kabagema yiga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Medical University of Warsaw yo muri Pologne


Kabagema yavuze ko abantu barenga 30 bashobora kumutora kuri SMS ku munsi kuri; akizeza abamushyigikiye ko atazigera abatenguha







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umufana 3 years ago
    Igitekerezo cyanjye, nuko niba koko mugutora muri ubu buryo bigaragara miss ukunzwe nabanyarwanda benshi, harubwo usanga mumajwi agaragara ko afite yenda arenga 10,000 yaratowe nabantu 10 gusa batora amanywa n'ijoro ugasanga nibura umuntu umwe watoye yatanze amajwi arenga 1,000 bitewe ninshuro yatoye, Jye nsanga koko miss ukunzwe nabenshi kurusha abandi yatorwa muburyo buri muntu utora yakwemererwa gutora inshuro imwe gusa, nibyo byagaragaza ko akunzwe kurusha abandi naho ububuryo mwashyizeho butuma udafite ababona umwanyanya cg ubushobozi bwo kwirirwa kuri internet batora adatorwa kandi nyamara ariwe wari ukenewe.





Inyarwanda BACKGROUND