RFL
Kigali

Abakobwa batewe inda zitateguwe bahawe ubufasha na 'Heart Of Worship In Action' ihagarariwe n'umuramyi Gakunzi Willy-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:4/03/2021 9:26
0


Gakunzi Makuza Willy umuhanzi mu muziki wa Gospel uba muri Canada ariko akaba aherutse mu Rwanda mu minsi mikuru, abinyujije mu muryango Heart of Worship in Action ugamije guhindura imibereho y’abaturage mu buzima bw’umwuka n’umubiri, yafashije ababyeyi batishoboye bo mu mujyi wa Kigali abaha imashini zidoda anabaha amahugurwa y'ukwezi.




Umuyobozi mukuru w'umuryango Heart Of Worship In Action Willy Gakunzi yasabye aba babyeyi kwitwara neza, kuba inyangamugayo, gukora cyane no kugira ukuri muri bo ababwirko ibyo nibabishobora bizabageza kure aho batigeze banatekereza ko bazagera dore ko n'umuryango wabo ari byo bintu ugenderaho.

Ikindi yabasabye ni ukubahiriza igihe, gufashanya, kwita ku babagana n'ibindi byinshi bizabafasha kunoza umurimo no kugira ababagana bahoraho. Uretse kuba aba babyeyi bahawe impamyabumenyi bakaba baranahawe imashini zidoda Willy Gakunzi yabemereye gushaka ahantu bakorera akabafasha kuhishyura n'ibindi bikoresho bizabafasha mu gutangira umwuga wabo w'ubudozi uzababeshaho kandi bakabaho neza.


Nk'uko Willy gakunzi yabivuze ubwo yabahaga imashini zidoda akanabagenera amahugurwa y'ukwezi kugira ngo bajye kU isoko ry'umurimo biteguye yongeye abisubiramo ubwo bahabwaga impamyabushobozi z'amahugurwa basoje abinyujije ku murongo wa telefone dore ko kugeza ubu yasubiye muri Canada.

Willy Gakunzi yatangiye avuga ko ibyo akora bijyanye n'ibyo yizera kuko gukizwa bijyana n'ibikorwa. Yavuze ko ariyo mpamvu yahisemo kujya afasha abatishoboye mu bushobozi afite afatanyije n'abandi bagenda babimufashamo yaba mu Rwanda cyangwa aho aba muri Canada.


Heart of Worship in Action Foundation yatangijwe na Gakunzi Willy, akaba ari umuryango ukora ibikorwa by'ubugiraneza, ifite intego yo gushyigikira ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu kubaka no kongerera ubushobozi bw’abari muri sosiyete runaka. Ni umuryango udaharanira inyungu.


Umwarimu wahuguye aba babyeyi mu minsi mirongo itatu ishize


Ababyeyi barangije amahugurwa na Mwarimu wabo


Ubwo biteguraga Gufata Impamyabushobozi zabo




REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAMWE MURI BO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND