RFL
Kigali

Cassandra Baby nyuma yo gusohora indirimbo yise 'Ifemba' benshi bakayita 'igishegu' yagize icyo abivugaho

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:3/03/2021 14:37
0


Ubusanzwe yitwa Francoise Uwase, gusa yiyise Cassandra mu buhanzi izina yari akomoye muri filime yarebaga akumva birajyanye. Kugeza ubu iyo uvuze Cassandra abantu bahita bumva umukobwa ukora Hiphop wamenyekanye mu ndirimbo 'Nturi my type', 'Shoferi' n'izindi. Ubu afite iyitwa 'Ifemba' abenshi bari kuvuga ko ari igishegu.




'Ifemba' ni indirimbo yavugishije abantu benshi, bamwe bavuga ko ari igishegu cyeruye naho nyir'indirimbo Cassandra avuga ko nta kidasanzwe yumvamo cyane ko we ibyo yaririmbye avuga ko ari ibintu bisanzwe, akaba atumva ukuntu abantu bari kubifata. 

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com yagize ati "Njyewe iyo nshonje nkabona ibiryo mba mfite ifemba, iyo niyo femba naririmbaga. Rero niba abantu bumva neza mu byo naririmbaga nta kindi kintu nashyizemo kuko nabwiraga umuntu ngo nagabanye ifemba. Ubusanzwe ifemba isobanura umuntu wari ufite inzara nyinshi yabona ibiryo akabirya yiruka bimwe bita umururumba rero iriya niyo femba naririmbaga njyewe ibyo abandi bari kumvamo sinzi ibyo ari byo".


Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo ifemba ya Cassandra aragira ati "Gabanya igitutu mukunzi ndumva ubu ntari tayali gusa ibyo ndi kubona ubu ndi mu kabari ntumbaze ibiri kuba, ubu nta makuru mfite gabanya 'hutihut. Nkeneye akarahure kamwe n'abandi hafi ubagurire izindi umwamikazi ndeba meze neza umukobwa mubi ku macupa arenze mwana w'umuhungu nta gitutu gabanya igitutuu uri uwanjye najye nkaba uwawe, uri umugabo mubi batwongere andi macupa gabanya ifemba".


Mu gihe abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bari kuyita igishegu abandi bari kwibaza uko amashusho yayo azakorwa n'uburyo izaba imeze, hari n'abanavuga ko ariyo azerekana icyo uyu muraperikazi yashakaga kuvuga. Ku mbuga nkoranyambaga z'uyu muhanzikazi Cassandra hamaze iminsi hacaho 'ama post' agaragaza ko ashobora kuba ari gufata amashusho y'iyi ndirimbo ye 'Ifemba'.

REBA HANO INDIRIMBO IFEMBA YA CASSANDRA BABY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND