RFL
Kigali

Agacu karembera: R. Tuty yinjiye muri Gospel asaba abantu kugandukira Imana kuko Isi igeze ku ndunduro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/03/2021 13:01
0


Alain Thierry Nikuze (R.Tuty) umuhanzi nyarwanda uba mu Bubiligi, umenyerewe mu muziki usanzwe, yamaze kwinjira mu muziki wo gusingiza Imana (Gospel) aho afite intego yo gukora Album. Yahereye ku ndirimbo yise 'Agacu karembera' irimo ubutumwa busaba abantu kugandukira Imana kuko Isi igeze ku ndunduro.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, R.Tuty ubwo yasobanuraga uko yiyemeje gukora umuziki wa Gospel, yagize ati "Mu rwego rwa muzika yanjye nihaye gahunda yo kubakorera umuziki uri mu rwego rw'iyobokamana (Gospel) ariko nkashyiramo ubutumwa bujyanye n'ubuzima, hakazamo no kuramya bo guhimbaza, nkaba natangiriye ku ndirimbo ''Agacu karembera'".

Yavuze ko igice kimwe cy'iyi ndirimbo cyanditswe kera ishyirwaho ibiganza na Lick Lick, aza kuyisubiramo yandika n'ikindi gice muri iki gihe Isi yugarijwe n'ibibazo binyuranye birimo n'ibyorezo. Ati "Ni indirimbo iri mu buryo bwa Filozofi y'ikinyarwanda ariko mu kuyandika igice kimwe cyari cyarakozwe mbere, twayikoranye na Lick Lick, nyuma ari muri Amerika twaje kuyisubiramo, dusa nk'aho dukoze remix yayo, hanyuma dukora n'ikindi gice gikurikiraho". 


R. Tuty avuga ko mu kuyandika yifashishije igitabo kivuga ku ntambara y'ikibi n'ikiza izaheruka isi. Yunzemo ati "Hanyuma hakavugwamo ibintu by'ibyago byose byugarije umuntu kandi byaranatangiye; intambara, ibyorezo za Coronavirus, za Divorce, amakuba, inzara, imyuzure n'ibindi byinshi muri kubona ku isi. Ibi byose bifite ukuntu biri gutegura iyo ntambara y'ikibi n'ikiza izaherukai ino si yacu". 

Avuga ko abari kurwana iyi ntambara ari Yesu na Satani ari nabo bazasoza iyi ntambara izarangira Yesu atsinze Satani. Ati "Ibyo rero abakristo, abapagani, abayisilamu, abasenga no mu yandi madini yose mu Isi ntawe bitazageraho kandi ntawe bitari kugeraho ibyo byago, ubwo rero mu buryo nayanditsemo, nayanditse mu buryo bwa Filozofi yanjye ariko ni icyo gitabo nifashishije kugira ngo nyandike, y'uko Isi igeze ku ndunduro yayo, kandi ibi byago biri kutubaho biri gutegura iyo ntambara y'ikibi n'ikiza". 

Uyu muhanzi avuga ko ibyaha by'abantu ari byo biro gutuma iyi ntambara iri kuba. Niyo ndirimbo ahereyeho nyuma y'iminsi amaze asoma icyo gitabo. Avuga ko mu rwego rwo gukorera Imana, yiyemeje gukora album y'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo izakurikirwa n'indirimbo 'Aratabara' aho azaba avuga ukuntu Yesu yatabaye isi akabambwa ku musaraba azira ibyaha byabo. Iyi ndirimbo ye nshya, arasaba ko abayumva bose, ko yabafasha kuva mu byaha, bakiyegurira Imana kuko isi iri mu bihe bikomeye bihishura kurangira ku Isi.


R. Tuty ahugiye mu gukora album y'indirimbo zihimbaza Imana

UMVA HANO 'AGACU KAREMBERA' INDIRIMBO NSHYA YA R.TUTY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND