RFL
Kigali

Young Grace wungukiye byinshi muri Hiphop atewe agahinda no kuba iyo njyana muri iyi minsi icumbagira

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:3/03/2021 12:47
0


Marie Grace Abayizera wamamaye nka Young Grace yinjiye muri muzika akiga mu mashuri yisumbuye hari mu 2011 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere. Byari ibihe byiza kuri Hip Hop none ubu abona iyo njyana iri kugenda isubira inyuma.



Imyaka 10 irashije uyu mubyeyi akora Hiphop. Mu bihe bye yahoze ahanganye na Oda Pacy ariko ubu asa nk’aho ari we gusa ukiririmba muri iyo njyana. Afite album ebyiri akaba ari gukora ku yagatatu. Aganira n’ikiganiro ‘’The Fact Show’’ gica kuri Fine Fm 93.1, yavuze ko imyaka yose amaze yungutse byinshi. 

Ati: "Ímpinduka zabayeho ni uko Hip Hop itari gukora cyane nka mbere’’. Icyokora yirinze kuvugira abahanzi bagenzi be avuga ko inshingano rimwe na rimwe ziba nyinshi. We ahugiye ku bikorwa bitandukanye birimo kwita ku mwana we, gutegura album ya gatatu izaba iriho indirimbo 10 muri zo umunani ni Hiphop. Ibintu avuga ko yungukiye muri muzika harimo izina, amahirwe atandukanye, amafaranga n’inshuti.

Muri iyi minsi avuga ko kuba nta bitaramo we yungukira mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa bya za sosiyete, amafaranga ahembwa na You Tube. Yakunze kuvuga imwe mu mishanga ategura ariko ntisohozwe. Ati:’’’Gushinga televiziyo si ibintu byoroshye ndacyabitekereza kandi bisa igihe’’. Ibyumweru bitatu birashize Young Grace asohoye indirimbo yise’’Umukire’'.


Young Grace ababajwe no kuba Hiphop iri gucumbagira muri iyi minsi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND