RFL
Kigali

Impamvu udakwiye kwirukira gutera akabariro n’umukobwa ugitangira gukundana na we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/03/2021 11:28
3


Ikintu cya mbere kiza mu mutwe w’umusore uri kumwe n’umukobwa yamaze kwigarurira umutima we, ni ugukorana imibonano mpuzabitsina na we. Nyamara ibi siko byagakwiye kugenda ku bagitangira gukundana.



Niba ushaka ko urukundo rwawe ruzaramba dore impamvu 6 zigaragaza akamaro ko kutihutira kuryamana n'uwo mugitangira gukundana:

-Umusore ntakwiye kwigaragaza nk’ugenzwa n’imibonano mpuzabitsina

-Umukobwa wese ukundanye n’umuhungu aba yifuza ko ataba  agenzwa no gutera akabariro ngo nabisoza yigendere.

-Umuhungu aba agomba kwereka umukobwa ko amukunda birenze cyane kuba bakora imibonano mpuzabitsina.

-Aba agomba gufata igihe akabanza akamenyerana n’uwo muntu mbere yo kuba yagira muri we icyo gitekerezo.

Ibyo bishobora gutuma umukobwa amukunda cyane kuko yumva atamuha agaciro kubera icyo kintu yamukoreye.

Kwihangana bikomeza urukundo ntirucogore

Hari ukwihangana umuntu agira iyo gukora imibonano mpuzabitsina yifuzaga kutabayeho. Umuntu wese aba agomba kwiga gukunda mu buryo bumeze nk’aho umukunzi we aba ahantu kure kandi ntibimubuze kumukunda.

Ukwihangana ugira igihe ibyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’inshuti yawe bitabayeho, kongera agaciro cyane ku mubano wanyu kandi kuba gukenewe kugira ngo urukundo rusagambe.

Umusore akwiye kugaragaza ko yihariye:

Bitewe n’uko buri mukobwa wese akunda umusore wihariye, ni byiza ko nk’umusore na we agomba kugaragaza ko yihariye, ko atandukanye n’abandi. Iyo yihariye adakora nk’ibyo abandi bihutira gukora aba ari umuntu udasanzwe n’urukundo rwe n’uwo bari kumwe ruba rwihariye.

Nta gitutu umusore akwiye gushyira ku mukobwa bakundana. Wabyemera cyangwa wabyanga, burya gukora imibonano mpuzabitsina bigira igitutu bishyira ku wo mugiye kuyikorana.

Bitera kuba yakwitakariza icyizere bitewe n’uko igikorwa cyagenze ndetse no kutamenya uko wacyakiriye,iyo rero wirinda kubimusaba ntabwo yitakariza icyizere aba yumva ahamye imbere y’umukunzi we.

Mu cyimbo cyo kumusaba gutera akabariro umwanya wanyu muwukoramo ibindi bibashimisha mwembi maze urukundo rugashinga imizi. Kwihagararaho k’umusore ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bituma umukobwa na we amushaka

Iki kirakomeye kuko usanga abahungu benshi kibagora, ntabwo bakora uko bashoboye ngo abakobwa na bo babifuze kuko usanga irari ryabo ku mibonano mpuzabitsina riba hafi.

Uko byagenda kose uba ukwiye gutuma umukobwa mukundana nawe akwifuza akakugirira amatsiko ndetse ukihagararaho ugaragaza ko icyo atari cyo kibanisha abantu cyane. Iki kintu gituma abantu barambana ndetse bakarushaho kwizerana.

Src:www.Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Freedom wisdom3 years ago
    Turabashimiye kubyiyumviro byiza mutugezaho.ikibazo mfite mugihe mukundanye n umukobwa ukamenyako aguca inyuma,nanone wabimubaza akabyemerako yagucumuyeho mbese agasaba n imbabazi.wabyifatomo gute uri umusore?
  • Cyiza 3 years ago
    Nibyo pe tugombakumenyak urukund rudapimirwa kumunzan
  • Byukusenge theogene3 years ago
    Murakoze kunama zanyu zibazicyenewe





Inyarwanda BACKGROUND