RFL
Kigali

Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Uganda Jonathan McKinstry yahagaritswe igihe kigera ku kwezi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/03/2021 5:47
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Uganda ryahagaritse umutoza mukuru Johnathan McKinstry mu gihe cy'ukwezi ngo barebe ko ikipe yagira umusaruro wisumbuyeho.



Uyu mutoza yasabwe ko kuva Tariki 2 kugeza tariki 31 Werurwe 2021, nta gikorwa na kimwe gifite aho gihuriye n'ikipe y'igihugu yemerewe kuba yagiramo uruhare. 

Muri aya matariki McKinstry yahagaritswemo, Uganda izakinamo imikino 2 yo gushaka tike y'igimbe cya Africa kizabera muri Cameroun 2021 ariko cyimuriwe mu 2022. Umukino wa mbere uzaba tariki 24 Werurwe Uganda yakire Burkina Faso, hanyuma tariki 29 Werurwe  Uganda isure igihugu cya Malawi ari nawo mukino uzasoza itsinda.

Ishyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Uganda ryemeje ko kandi ikipe y'igihugu iza gufatwa n'abatoza bungirije aribo Mubiru Abdallah, Mbabazi Livingstone ndetse n'umutoza w'abazamu Kajoba Fred. Uganda iri ku mwanya wa 2 ikurikira Burkina Faso n'amanota 7 Malawi ikaza ku mwanya wa 3 n'amanota 4 Sudan yepfo ikaza ku mwanya wa 4 n'amanota atatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND