RFL
Kigali

Ni ryo juru rito! Mu mateka y’Isi hagiye kubakwa hoteli y'agatangaza mu isanzure izatwara asaga miliyari 100 z’amadolari-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:2/03/2021 15:53
1


Iyi hoteli niyo ya mbere ku Isi izaba yubatswe mu kirere [isanzure] ikazaba ifite ibyumba byo gufatiramo amafunguro, ibyo kureberamo filime ku buryo izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 400.



Iyi Hoteli izubakwa na kompanyi yitwa Orbital Assembly Corporation (OAC). Bitegenyijwe ko ibikorwa byo kuyubaka bizatangira mu 2025, hanyuma ikazafungura imiryango mu 2027. Iyi hoteli izaba yubatse ku nzira Isi izengurukaho yitwa Oribit.


Mu byumba hazaba hameze neza cyane

Izaba imeze nk’uruziga ku buryo iyi shusho izaba yubatsemo izajya iyifasha kuringaniza imbaraga zayo n’iz'ukwezi. Izaba kandi igizwe n’utuntu umuntu yakwita nk’impeta tuzaba tugaragiye urwo ruziga kandi utwo tuntu tukaba dushobora kuzagurishwa ku bigo bikomeye by’ubushakashatsi bwo mu kirere nka NASA na ESA.


Izaba ifite ibyumba binini byo kureberamo ibitaramo n'ibirori bikomeye

Biravugwa ko iyi hoteli izatwara Miliyari 100 z’amadorali, uyashyize mu manyarwanda ni hafi Tiliyari 100. Izaba ifite amazi n’umurio bihagije, Laboratwari irimo abahanga kabuhariwe. Amakuru avuga ko izaba yubatse mu birometero 300 uvuye ku mubumbe w’Isi.


Abakimaze bazajya kuhatemebere bazajya bahabwa ibibatembereza mu isanzure mu gihe kingana n'ukwezi



Izaba ifite ibibuga byo gukiniramo imikino itandukanye


Hagiye kubakwa hoteli y'agatangaza mu mateka y'Isi

Src: dailymail.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hope3 years ago
    Izo nzozi bashobora gukanguka zitabaye impamo





Inyarwanda BACKGROUND