RFL
Kigali

#MissRwanda2021: Amafoto yerekana uburanga bwa Laila wiga Ubuvuzi ukomeje kwanikira bagenzi be mu majwi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/03/2021 16:33
1


Ni ku munsi wa 7 amatora arimbanije y’abakobwa 37 bahatanye muri Miss Rwanda 2021, mu kuzarebamo 20 bazaba bayoboye abandi bakajya mu mwiherero ari nabo bazatorwamo Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2021.



Mu matora ni ngombwa ko haboneka uwa mbere n'uwa nyuma, ubu umukobwa Kabagema Laila uhagarariye umujyi wa Kigali akomeje kuyobora abandi bose ku majwi yaba ku yoherezwa mu butumwa bugufi cyangwa gutora kuri Interineti.

Aba bokobwa uko bari guhatana, bose bahawe nimero yo kumutoreraho. Uyu mwaka wa 2021 ibintu byahinduye umuvuno babikora mu nzira z'iyakure hifashishwa interineti. Abakobwa 20 ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp) mu kureba uzavamo Nyampinga w’u Rwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga z’abategura iri rushanwa hariho aba bakobwa bose, aho ureba umukobwa ukunogeye ukamutora. Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y'umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.


Kuva amatora yatangira, ubu akaba ageze ku munsi wa 7, Kabagema Laila, umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, uhagarariye Umujyi wa Kigali, akaba yambaye Nimero 11, ni umunyeshuri muri Kaminuza mu mwaka wa 2 ishami ry’Ubuvuzi. 

Akomeje kwerekana itandukaniro ayoboye abandi ku majwi 119,430 mu butumwa bwa SMS, na 23,233 mu buryo bwa Online. Ni mu gihe umukobwa umugwa mu ntege ari Ishimwe Sonia, akaba afite amajwi 110,947 (SMS) na 21831(Online).

Abahanga bati “Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye”, bivuze ko Kabagema Laila yerekana icyizere cyo kwerekeza muri Book Camp ayoboye abandi mu majwi, ibi bigaha umukoro n’imbaraga nyinshi abamugwa mu ntege mu rwego rwo kumurusha amajwi.

Amatora arakomeje kugeza tariki 06 Werurwe 2021 saa kumi kumi n'ebyiri z'umugoroba (6pm) mu muhango uzaba imbonankubone (LIVE) kuri Televiziyo KC2 na shene ya Youtube ya 'Miss Rwanda Official' akaba ari bwo hazatangazwa abatsinze.

AMAFOTO YA KABAGEMA LAILA


 

Laila Kabagema ni we uri imbere mu majwi 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera3 years ago
    Turagushywigikiye Thak you





Inyarwanda BACKGROUND