RFL
Kigali

Michelotti yagejeje Harmonize mu rukiko! Yahishuye uko yamubeshye akamubwira ko Kajala bari mu rukundo ari mushiki we ashaje kandi atamutereta

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:2/03/2021 14:04
0


Sarah Michelotti wahoze ari umugore wa Harmonize yamaze kugeza ikirego mu rukundo asaba ko bagomba kugabana imitungo! Yahishuye ko Harmonize yari asanzwe amuca inyuma akigira kwa Kajala nyuma yo kumuvumbura akamubaza kuri uyu mugore umurusha imyaka 8 mu 2020, ngo yamubwiye ko ari mushiki we kandi ashaje ku buryo atamutereta.



Magingo aya ibyo kwa Harmonize n’umutariyanikazi wahoze ari umugore we Wife Sarah Michelotti byafashe indi ntera nyuma yuko uyu mugore ahishuye ko yajyanye ikirego mu rukiko agasaba ko bagabana ku buryo bungana imitungo bashatse bari kumwe nk’umugore n’umugabo.

Ikinyamakuru pulselive.co.ke cyanditse ko mu kiganiro Michelotti yagiranye na MIillard Ayo yasobanuye ko ageze ku mpera ku bijyanye no gusaba gutandukana na Harmonize mu buryo bw’amategeko.

Sarah yavuze ko ubu ikirego cyo gusaba gatanya kiri mu rukiko

Uyu mutariyani kazi aganira na MIillard Ayo yagize ati ”Nahisemo kwigendera kuberako Harmonize yahindutse cyane kuva muri Werurwe umwaka ushize. Yansigaga njyenyine mu rugo akarara iyo yagiye atambwiye”.

Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe yamusuzuguye bikabije ndetse bakaza no kuba bibi kurushaho uko bwije n’uko bukeye nyuma yaho ngo yagiye mu Butaliyani muri Nyakanga mu bihe bya COVID amarayo amazi 2 ngo Harmonize ntiyagira n’igitekerezo cyo kumusaba kugaruka.

Yahishuye ko yari yaramaze kumenya ko uyu mugabo we amuca inyuma akajya kwa kajala! Ngo yabibajije ho Harmonize amukubita icya semuhanuka mu Kwakira amubwira ko atamutereta kuko ashaje.Abisobanura yagize ati” Namenye ko yatangiye gutereta Kajala kuva mu Kwakira 2020. Hanyuma mu kwa 11 ngarutse ndabimubaza arambwira ngo ni mushiki wanjye ntago namutereta, kandi arashaje ninshuti bisanzwe”.

Yakomeje avuga ko yasubiye mu Butaliyani kuko yabonaga ko atakimwitayeho nyuma yaho ngo nibwo yaje gushyira hanze ifoto y’umwana avuga ko ari uwe. Uyu mugore ngo agarutse Harmonize yamubwiye ko hari umugore baryamanye wamubwiye ko yamuteye inda akaba atizeye ko iyo nda ari iye. Nyuma yo kumubwira gutya undi nawe ngo yamubwiye ko umwana navuka bazajya gukoresha ikizamini cya DNA bakareba ko umwana koko ari uwe gusa ngo yatunguwe no kubona iki kizamini cyerekana ko atari uwe.

Yasoje avuga ko atakivugana na Harmonize gusa asobanura ko umunyamategeko we ari gukurikirana ibintu byose . Yagize ati” Gusaha gatanya twabitangiye mu kwa 12, ntago turabona ibyangombwa ariko bizakunda vuba.


Harmonize yabeshye umutaliyanikazi batandukanye ko adashobora gukunda Kajala kuko ashaje none bibereye mu munyenga w'urukundo.

Ntago mvugana na Harmonize ariko umunyamategeko wanjye ari kubikurikirana kubera ko tugomba kugabana ibintu byose twagezeho nk’umugabo n’umugore. Yongeyeho ko nubwo yasaba imababazi badashobora kongera gucana uwaka. Yavuze ko badashobora no kuvugana bikaba byaratangiye mu kwa 12.

Yise Harmonize umubeshyi wamuryarye cyane kuri kajala n’andi makosa menshi. Yavuze ko yatunguwe n’imitekerereze ye yongeraho ko yamukoreye byinshi birimo gusiga umuryango we akaza muri Tanzania bakabana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND