RFL
Kigali

‘’Akeza karigura’’ Eddy RainBow umuhanzi ukizamuka yifuza gukundisha abantu umuziki ushingiye ku butumwa

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:2/03/2021 11:36
3


Eddy RainBow ukora umuziki ariko ari kurwana no gushaka kwamamara akaba yatungwa n’umuziki we avuga ko umuziki muzima wicuruza kandi ari cyo azaharanira.



Uyu muhanzi wavukiye i Musanze akaba ari we rukumbi ukora uwo mwuga mu muryango we, ubu yiga muri Kaminuza aho yiga ‘’Urban Planning’’ muri CST (College of Science and Technology). Aganira na Inyarwanda yagarutse ku rugendo rwe aho anavuga ko yifuza gukora umuziki ukamutunga. 

Ati: "Nifuza ko nazatungwa n’umuziki kandi nizeye ko bizashoboka kuko umuziki mwiza uricuruza’’. Iyo arebye umuziki uriho muri iyi minsi asanga hari icyuho gikwiriye gukosorwa n’abahanzi bakizamuka. Ati: ’’Úmuziki ushingiye ku bintu bidafatika ntaho wagera kandi ni twe tugomba kubikosora’’.

Kuba afatanya umuziki no kwiga avuga ko bitamubangamira kuko atagira ibikorwa byinshi muri muzika. Rain Bow asanzwe aririmba mu bukwe no birori bitandukanye. Ubu afite indirimbo nshya yitwa ‘’Naragukunze rurakeba’’ aho yumvikana aririmba ati: ’’Naragukunze rurakeba, wenda nzagawa, wenda nzanatukwa kuko narutyaje rwenda gukeba nta ngororano nshaka, …naragukunze rurakeba kandi nakoze byose ku bwawe..’’.

Reba hano iyo ndirimbo aba ataka umukunzi mu Kinyarwanda cyandikitse

 

Umva izindi ndirimbo ze hano 

">

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isaac NZAYISENGA3 years ago
    Imana yaduhaye byose kugira hatazagira n'umwe urimbuka, bimwe mubyo yaduhaye harimo n'impano zo gukoresha dufasha abandi kwishima no gushima Uwiteka. Imana ishimwe ubwo Eddy Rainbow yamenye impano ye. Eddy azi kuririmba, akomereze ago kandi urubyiruko turamushyigikiye. @Isaac1shepherd
  • ngabofils3 years ago
    Eddy Rainbow courage 🙏🙏🙏kbsa never give up hatana bizaza kdi tukurinyuma twese
  • ngabofils3 years ago
    Eddy Rainbow courage 🙏🙏🙏kbsa never give up hatana bizaza kdi tukurinyuma twese





Inyarwanda BACKGROUND