RFL
Kigali

Byinshi wamenya kuri Promota Kay wihishe inyuma y’ibitaramo bikomeye bibera muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:2/03/2021 11:40
0


Promota Kay uri gukora ibishoboka byose mu kuzamura uruganda rw’imyidagaduro muri Sudani y’Epfo, haciyeho amezi make ateguye igitaramo cyaririmbyemo Diamond Platnumz ndetse kitavuzweho rumwe.



Uruganda rw’imyidagaduro muri Sudani y’Epfo rwasaga nk’urusinziriye mu myaka yo hambere. Muri iyi minsi hari imbaraga ziri gushyirwamo mu guteza imbere ibijyanye na rwo ku buryo isi yatangiye guhanga amaso umuziki w’icyo gihugu. 

Ibi byose bikeshwa abakiri bato kandi bafite imitekerereze yo gucuruza buri kimwe cyose gifite aho gihuriye n’umuziki. Umwe mu bari gufatwa nk’inkingi ya mwamba ni Koryom Awet Alor Kuol wamamaye nka Promota Kay uyobora sosiyete yitwa K2 Promotions&Events Co.ltd. Kuri ubu iyo ubara inkuru ye benshi bamwita umwami w’uruganda rw’imyidagaduro. 


Uyu mugabo ni we wihishe inyuma y’ibitaramo bikomeye byatumiwemo abahanzi bafite amazina akomeye barimo: Diamond Platnumz, Jose Chameleon, Harmonize, Fik Fimeika n’abandi benshi tutiriwe turondora. Iyo asobanura uko yabitangiye avuga ko yafashijwe na mushiki we anafata nk’ikitegererezo akaba yitwa Achai Wiir, ubusanzwe ayobora sosiyete ikora ibijyanye n’imideri yitwa Achai Wiir Beauty Pegent ikaba ari yo rukumbi itegura ibirori bikomeye byo kumurika imideri muri Sudani y’Epfo.



Promota Kay ati: "Ndi gukora ibishoboka byose ku buryo Sudani y’Epfo izamenyekana biciye mu bitaramo n’imyidagaduro kandi kubikora nabitewe n'uko nta we nabonaga bishishikaje’’. Uyu mugabo ubu afatwa nk’umuhanga mu gutegura ibirori bikomeye byitabirwa n’abakomeye kandi bigacuruza.


Usibye ubu bucuruzi anafite Resitora ihambaye yitwa ‘’De Space Lounge&Restaurant’’. Ikaba nayo ifatwa nk’urubuga rw’ibitaramo muri icyo gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND