RFL
Kigali

Ineza Benisse umuririmbyi w'imena muri Gisubizo Ministries-Nairobi yasezeranye kubana akaramata na Ev Jotham-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/03/2021 10:30
0


Ineza Benisse umwe mu baririmbyi b'imena mu itsinda Gisubizo Ministries rya Nairobi yambikanye impeta y'urukundo rudashira n'umukunzi we Jotham Ndanyuzwe uvukana n'umuramyi Nice Ndatabaye uba muri Canada wamamaye mu ndirimbo 'Umbereye maso'.



Ubukwe bwa Benisse na Jotham bwabaye mu mpera z'icyumweru gishize, bubera muri Kenya mu mujyi wa Nairobi. Tariki 26 Gashyantare 2021 habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ubera kuri Full Gospel church of Kenya, bucyeye bwaho tariki 27 Gashyantare 2021 basezerana imbere y'Imana n'imbere y'abakristo mu muhango wabereye mu rusengero rwitwa Calvary church Komarock mu mujyi wa Nairobi. 


Benisse na Jotham ku munsi w'ubukwe bwabo

Ni ubukwe bwaririmbwemo n'abaririmbyi banyuranye barimo na Safi Mugisha wamamariye muri Alarm Ministries ya hano mu Rwanda umaze igihe kinini aba muri Kenya. Benisse na Jotham bakoze ubukwe nyuma y'imyaka ibiri bamaze bakundana nk'uko Benisse aherutse kubitangariza InyaRwanda.com. Nyuma y'ubukwe bwabo, aba bombi bazajya gutura muri Canada aho Jotham atuye n'ubusanzwe.

Benisse amaze imyaka 5 ari umuririmbyi mu itsinda rya Gisubizo Ministries ry'i Nairobi - iri tsinda rikaba rikorera mu bihugu bitandukanye, no mu Rwanda rirahari ndetse rirakunzwe cyane, indirimbo zaryo nka 'Nguhetse ku mugongo', 'Amfitiye byinshi', 'Ntidufite gutinya Ft Gentil Misigaro', zikaba zarahembuye benshi mu bihe byashize ndetse na n'uyu munsi.

Uyu mukobwa uvuka mu 'Batambyi', asengera muri Harvest Church Umoja. Avuga ko Gisubizo Ministries yayikuyemo inshuti nyinshi na cyane ko yageze muri Kenya akiri umwana muto cyane. Ati "Naje i Nairobi mfite umwaka umwe, rero nakuze ntaziranye n'abantu benshi tuvuga ururimi rumwe, Gisubizo yambereye umuryango ndetse nahungukiye inshuti nyinshi".


Nyuma yo gukora ubukwe biteganyijwe ko bazajya gutura muri Canada

Iyo avuga ibintu yungukiye muri Gisubizo Ministries, avuga ko ku isonga yahigiye gukunda gusenga, ati "Nize gukunda gusenga ndetse no kwegerana n’Imana kurushaho. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Benisse Ineza yadutangarije ko icyo yakundiye Jotham usanzwe ari umuvugabutumwa, icya mbere ari uko ari umukristo. Yagize ati "Icyo namukundiye ni uko ari umukristo ni cyo cyatumye mba attracted".

Usibye kuba azwi cyane muri Gisubizo Ministries Nairobi, Ineza Benisse ni umwuzukuru wa Bishop John Muhima umupasiteri ufite izina rikomeye cyane muri Kenya. Sekuru, ayobora itorero ryitwa Jesus Great Harvest church, akaba ari ryo torero rya mbere ryatangijwe n'Umunyamulenge muri Kenya. Ni itorero rifite abakristo benshi ndetse rirazwi cyane mu mujyi wa Nairobi.

Kuri ubu Benisse na Jotham bari mu byishimo batewe no kwambikana impeta y'urudashira. Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Benisse yasangije abamukurikira amafoto y'ubukwe bwe na Jotham, munsi yayo yandikaho ko Jotham ari umusore Imana yamubikiye. Yongeyeho ko urukundo ari ikintu cyiza cyane. Yabwiye uyu musore ko ari we mpamvu imutera kwizerera mu rukundo. Jotham nawe yanditse kuri Instagram ko ubonye umugore aba abonye ikintu cyiza akandi ko abona ubutoni.

Benisse ati "Imana yarakumbikiye", Ev Jotham ati "Ndagukunda cyane"

Benisse na Jotham mu muhango wo gusaba no gukwa


Ubwo Ev Jotham yari avuye Canada ageze i Nairobi


Benisse na Jotham mu munyenga w'urukundo mu kwezi kwa buki


Benisse ku munsi yakoreweho ibirori byo gusezera ubukumi


Ev Jotham Ndanyuzwe avukana n'umuhanzi Nice Ndatabaye 


Benissa Ineza amaze imyaka itanu aririmba muri Gisubizo Ministries Nairobi

REBA UKO BYARI BIMEZE MU MUHANGO WO GUSABA NO GUKWA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND