RFL
Kigali

Matthew Knowles Se wa Beyonce agiye kureka umuziki yari amazemo imyaka 27

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/03/2021 9:59
0


Mathew Knowles umwe mu bagabo bagiye bafasha abahanzi bakomeye kuzamuka mu muziki harimo n’umukobwa we Beyonce Knowles. Kuri ubu arifuza kuba yareka gukora ibijyanye n’umuziki yabayemo imyaka 27.



Muri Amerika iyo uvuze izina Mathew Knowles humvikana umugabo wabashije gufasha abahanzi kuzamuka yari afite mu nshingano (manager). Uretse kuba ubwe yarabyaye abana b’ibyamamare gusa ukwamamara kwabo yabigizemo uruhare rukomeye.


Mu kiganiro yagiranye n’ikanyamakuru Page Six, Mathew Knowles yagize ati ”Mu myaka 2 iri imbere ndashaka ko nzaba naretse umuziki n’ibijyanye nabyo byose. Ndifuza gukora ibindi bintu birimo kugira inama abantu bashaka kwikorera ku giti cyabo. Niteguye rwose guhindura ubuzima gusa nzakomeza gutanga inama z’ijyanye no gucuruza umuziki kubabyifuza.”


Mathew Knowles yanatangaje ibyifuzo bindi afite birimo kuzagirana ibiganiro na Nancy Brown washinze umuryango wa American Heart Association, arifuza kandi kuzahura na Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris bakaganira. Mu bandi yavuze ko yifuza kuganira nabo harimo umunyamakurukazi ukomeye witwa Wendy Williams hamwe na Oprah Winfrey.

Mathew Knowles agiye kureka gufasha abahanzi amaze imyaka isaga 27 akora aka kazi. Mu bahanzi yazamuye bageze kure harimo itsinda rya Destiny’s Childs ryari rigizwe n’umukobwa we Beyonce, Kelly Rowland na Michelle Williams. Yanazamuye kandi umukobwa we mukuru Solange Knowless by'umwihariko yafashije Beyonce ubwo yaratangiye gukora umuziki ku giti cye.

Kugeza ubu Mathew Knowlse w’imyaka 62 afite ikiganiro akora kinyura kuri radiyo yitwa iHeartRadio, icyo kiganiro cyitwa Mathew Knowles Impact kinyuraho mu minsi 2 mu cyumweru. Akaba yiteguye kuva mu muziki mu myaka ibiri iri imbere.

Src: www.pagesix.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND