RFL
Kigali

Abakobwa bane bahagarariye u Rwanda mu irushanwa Beauty Africana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2021 16:54
0


Abakobwa bane Fridagates, Janet Lamal Mushimimana, Amanda Bahenda na Charlene Ishimwe bahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryitwa Beauty Africana riri kuba ku nshuro ya kabiri.



Beauty Africana ni irushanwa rihuza abakobwa bo muri Afurika rigamije gushyigikira ubwiza bw’umwari w’Umunyafurikakazi ndetse n’iterambere rye. Rihatanyemo abakobwa 99 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Ryatangiye tariki 15 Mutarama 2021, bahitamo aba mbere ubu bageze mu cyiciro cy’amatora ari kubera ku rubuga rwa Instagram.

Gutora byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Werurwe 2021, bizasozwa tariki 15 Werurwe 2021.

Gutora ni ugukurikira (Follow) kuri paji y’iri rushanwa @thebeautyafricana; hanyuma ugakanda ‘Like’ ku ifoto y’umukobwa ushaka gushyigikira.

Uzagira ‘Likes’ nyinshi ni we uzaba watsinze. Buri gihugu gishyigikiye umukobwa ugihagarariye.

Gukora ‘Like’ ku ifoto y’umukobwa utakoze ‘Follow’ kuri iyi paji ntabwo ijwi baribara.

Iri rushawa rihatanyemo Uganda, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Kenya, Tanzania, Nigeria, Senegal, Cameroon n’abandi. Abanyarwanda bahatanye muri iri rushanwa ni Fridagates, Janet Lamal Mushimimana, Amanda Bahenda na Charlene Ishimwe.

Fridagates yabwiye INYARWANDA ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba. Ati “Nifitiye icyizere cyo kuryegukana (Ikamba). Kuko nujuje ibisabwa kandi niteguye guhesha ishema Igihugu cyanjye. Ariko uruhare runini ruri ku banshyigikira. Kuko gutsinda bizagaragazwa n’amatora.”

Fridagates uhagarariye u Rwanda ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Career East Africa 2019, ku nshuro ya mbere. Uyu mukobwa w’imyaka 20 ni rwiyemezamirimo mu bucuruzi bwo kugemurira Hotel na Restaurants imbuto n’imboga.

Umukobwa uzaba uwa mbere muri iri rushanwa azahembwa amadorali 250 akorane n’abategura iri rushanwa mu gihe cy’umwaka umwe. Ndetse azagirwa Ambasaderi w’ibigo bikorana n’iri rushanwa.

Uzaba uwa mbere azahembwa amadolari $250 [248,357.5 Frw] akorane nabo mu gihe cy'umwaka ahembwa.

Iri rushanwa nibwo rigitangira ari nayo mpamavu amafaranga umukobwa ahembwa atari menshi. Gusa, hari amahirwe atandukanye iri rushanwa ritanga ku mukobwa kuba Ambasaderi w’ibigo bitandukanye n’ibindi.


















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND