RFL
Kigali

Ibihe bitanu byaranze itangwa ry'ibihembo bya Golden Globe Awards

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:1/03/2021 15:15
0


Ibihembo bya Golden Globe Awards byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya 87 kuko byatangiye mu 1944, byaranzwe n'udukoryo twinshi aho filime yasomwe izina ritari iryayo nyuma Tracy Morgan agasobanura ko yatekerezaga Pizza.



1. Benjamin Edward Meara Stiller ni umunyamerika ukina filime, arazitunganya, araziyobora akaba ari we wahawe igihembo cy'umukinnyi w'umwaka. Uyu mugabo amaze guhabwa igihembo yavuze ko muri guma mu rugo yize ibintu byinshi birimo no gukora umugati ufite ishusho nk'iy'icyo gihembo yahawe.


2. Daniel Kaluuya yahembwe nk'umukinnyi wagize uruhare muri filime yitwa Judas&Black Messiah. Mu itangwa ry'ibi bihembo, yari ari mu Bwongereza, agira ikibazo cya murandasi bikarangira atabashije kuvuga ijambo yari yateguye. 


Yaje gutonganya internet kuko yarimo akoresha Zoom benshi bari bakurikiye bamusetse.

3. Catherine O'Har yabaye umukinnyi wa Comedy w'umwaka


4. Taylor Simone Ledward


Yakiriye igihembo cy'umugabo we Chadwick Boseman anavuga ijambo aho yibajije ijambo umugabo we watabarutse umwaka ushize yari kuvuga.

5. Tracy Morgan yibeshye ku izina rya filime


Uyu mugabo aho gusoma ''Soul'' yasomye ''Sal'' icyakora yaje kujya kuri Twitter avuga ko yari yibeshye kuko ngo yashakaga guhamagara inshuti ye yitwa ''Sal'' bari gusangira Pizza.

Fungura wumve ukuntu yibshye agasoma izina nabi rya filime






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND