Mushambokazi Jordan witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ mu gihe yitegura kubana akaramata n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim.
Ni nyuma y’uko tariki 19 Gashyantare 2021, Mushambokazi asezeranye mu mategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Mushambokazi yahawe impano n’impanuro azakenyereraho mu rugo rwe rushya na Karim. Amafoto abiri yasohotse amugaragaza yambaye umwitero wanditseho “Urabeho buzima bwa njye nyine.”
Indi mihango y’ubukwe ya Mushambokazi na Karim bazayikora bashingiye uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe, azagenda yoroshywa.
Tariki 30 Mutarama 2021, Mushambokazi n’umukunzi we Mbonyumuvunyi bakoze umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n’amahame y’idini ya Islam babarizwamo.
Sheikh Ndayisenga Ashraf witabiriye uyu muhango yaragije Imana urugo rwaabo, anabasabira umugisha. Ati “Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu ushize ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.”
Nyuma yo kwandika ubu butumwa, Mushambokazi yagiye ahashyirwa ‘story’ kuri konti ye ya Instagram ashima Shieh Ndayisenga wifatanyije nabo muri uyu muhango, ati “Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.”
Mu Ukwakira 2020, ni bwo Mushambokazi yakiriwe mu Idini ya Islam mu muhango witabiriwe n’abarimo muhanzi Tizzo, Sheikh Ndayisenga Ashraf wamwakiriye n’abandi.
Icyo gihe Mushambokazi yabwiye INYARWANDA ko Karim yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku musore bazarushinga. Ati “Ni byinshi. Ni we muhungu w’inzozi zanjye, kuko nyine ibyo nifuzaga ku musore nakunda nasanze abifite, abyujuje.”
Mushambokazi yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka "Bridal Shower"
Mushambokazi yahawe impano n'impanuro azacyenyereraho mu rugo rwe rushyaMushambokazi yari ashyigikiwe n'inshuti n'abavandimwe asezera ku buzima bwo kubaho wenyine
Uhereye ibumoso: Mutesi Aisha witabiriye Miss Rwanda [Umukunzi wa Tizzo Prem], Mushambokazi Jordan na Mukabashambokazi Phionah witabiriye Miss Rwanda 2019
Mushambokazi aherutse gusezerana mu mategeko n'umukunzi we Karim
TANGA IGITECYEREZO