RFL
Kigali

Nolan izina ry’umuhungu udakunda abantu bagira amahane

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/03/2021 15:36
4


Izina Nolan ry'abahungu rigezweho. Sobanukirwa ubusobanuro bwaryo. Nolan ni izina ry’abana b’abahungu rikunzwe muri iki gihe, rifite inkomoko muri Ireland, rikaba risobanuye ‘Icyamamare’.



Ryatangiye gukoreshwa mu myaka ya cyera mu gihugu cya Ireland mu gihe cya Viking&Northsmen Era, ryakomeje ryamamara mu bihugu by'iburayi birimo England,Holland na Austria.

Iri zina rishobora gukoreshwa nk’izina ry’umuryango cyangwa ayo benshi bita aya Gikirisitu, riza ku mwanya wa 69 mu mazina yakunzwe cyane muri 2019 kugeza n'ubu rigikunzwe.

Bimwe mu biranga ba Nolan

-Ba Nolan barangwa no kwiyoroshya, kugira intego, gutega amatwi abandi no kubagira inama, ntibagira amahane ndetse nta nubwo bashobora kwihanganira kubana n’umuntu uyagira.

-Ni abantu bakunda gutekereza cyane, bibafasha kugira ubutumwa bushobora kubera abandi intangiriro yo guharanira kugera ku ntego runaka.

-Nolan ni wa muntu wishimira ubuzima, kandi akagira ubushobozi bwo kwirinda kuba yakwisanga mu bibazo, iyi ikunze kuba intandaro yo kutamenya kwigira ku makosa baba barakoze mu buzima bwabo.

-Ba Nolan kandi bakunda kuba ahantu hari amategeko ahagenga no kuyubahiriza, iteka bagahora baharanira gushaka amahirwe yatuma ubukungu n’imibereho yabo birushaho kuba byiza.

-Bafite ubushobozi bwo kugera ku byishimo bihoraho, igihe cyose biteguye kwemera ko bakeneye kubana n’abandi kandi bagashyira imbaraga mu gushaka inshuti.

Src:www.nameberry.com,www.wikipedia.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Happy3 years ago
    Mwazadushakire Happy na Jesse? Murakoze!
  • Mugabekazi11 months ago
    Izina :hormistas,pivot,ornella bisobanura iki mukinyarwanda
  • Eslone Turikumana10 months ago
    Muzadusobanurire Izina Moureen
  • Mugabekazi8 months ago
    Mudusobanurire amazina nka pivot,hormistas.





Inyarwanda BACKGROUND