RFL
Kigali

Thomas Kasangama umusore wavuye mu menyo y'ingona barwanye hafi amasaha 2

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/03/2021 13:09
2


Ingona ni inyamaswa itinyitse cyane ku isi, nta mpuhwe igirira umuntu iyo imuciye akabera bagahurira mu mazi. Umusore w'imyaka 23 y'amavuko, Thomas Kasangana, yarwanye n'ingona yari yamaze kumufata akaboko.



Uyu musore utiyumvisha uburyo yarokotse amenyo y'ingona, amakuru avuga ko yari koga ku kiyaga cya Tanganyika, maze yisanga ingona yamaze kumufata, gusa ingona yafashe akaboko k'iburyo yanga kukarekura, nawe yitabaje ukuboko n'amaguru akubira ingona, yari intambara yamaze hafi amasaha abiri.


Thomas Kasangama wo mu Mudugudu wa Kabwe ku nkombe za Tanganyika ho muri Zambia, yasobanuye ko ubwo yisangaga mu menyo y'ingona nta mutima yagize, usibye kumva ko ingona ibonye ibyo kurya, imbaraga zatumye ahangana nayo ntazi aho zavuye.

Mu kwirwanaho, yakubitaga mu mutwe no mun mbavu mu bice bisatira hasi aho ikururisha inda, ingona yagezeho irarekura irahunga, umusore Thomas nawe yavuye mu mazi ari muzima ariko ukuboko kwe ari ibikomere bikomeye.

Inkuru ya Zambiannews, ivuga ko uyu musore n'iyi ngona baryanye amasaha 2 ariko bakaba bari aho amazi atagera mu bujyakuzimu cyane, ibyatumye adashiramo umwuka.

Ivomo: zambianews







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyonkuru hadrack3 years ago
    imana ishimwe kub yarokoye uyo mwana
  • niyonkinzo clovis1 year ago
    ndumv ar hatar kwl nahiman





Inyarwanda BACKGROUND