RFL
Kigali

Nyuma y’amezi 6 apfuye, Chadwick Boseman yahawe igihembo cya Golden Globe Award 2021 cyakirwa n’umugore we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/03/2021 12:05
0


Nyakwigendera wahoze ari umukinnyi kabuhariwe wa filme, Chadwick Boseman yongeye guhabwa igihembo gikomeye muri cinema ku rwego rw’isi. Iki gihembo ni ikitwa Golden Globe Award 2021 akaba yahize ibikomerezwa bari bahanganye mu cyiciro kimwe.



Ibi bihembo bya Golden Globe Awards ni ibimwe mu bihembo by'ikirenga bihabwa abakinnyi ba filime, abazandika hamwe n’abaziyobora. Ibi bihembo bikaba byaratangijwe n’abanyamuryango 87 ba Hollywood Foreign Press Association bakaba ari bo babitangije mu 1944 hari ku itariki 20 z’ukwezi kwa mbere.

Golden Globe Awards yabaye ku nshuro ya 78 kuva yabaho yahaye igihembo cy’ikirenga Chadwick Boseman nk’umukinnyi wa filime mwiza w’umwaka. Icyiciro yari arimo akaba ari icy’abakinnyi b’umwaka yari ahuriyemo n’ibyamamare bifite amazina akomeye birimo Riz Ahmed, Anthony Hopkins ndetse na Tahar Rahim.


Chadwick Boseman wamamaye cyane muri filime yitwa Black Panther akaba ariho yakuye izina T’Challa ndetse anahabwa ibihembo byinshi ariko arushaho no kwamamara. Kuri iyi nshuro yahawe Golden Globe Award 2021 kubera filime ya nyuma yakinnye yitwa Ma Rainey’s Black Bottom yasohotse muri 2020.

Iyi filime Ma Rainey’s Black Bottom yamuhesheje igihembo akaba yarayihuriyemo n’ibyamamare muri Hollywood birimo Viola Davis na Glynn Turman. Iyi filime kandi ikaba yarakozwe n’ikirangirire Denzel Washington.


Umugore wa nyakwigendera Chadwick Boseman witwa Taylor Simone Ledward akaba ari we wakiriye iki gihembo mu mwanya w’umugabo we. Mu magambo yavuze acyakira. Yagize ati “Umugabo wanjye iyaba ari hano yashimira abamubanjirije bagize uruhare rukomeye muguteza imbere abirabura bakina filme, yakibukije abantu bose ko bashoboye kandi bakwiye kumvira ijwi ribarimo ribabwira gukora icyiza bityo bagahindura amateka”.

Taylor Simone Ledward akaba yarakoze ubukwe na Chadwick Boseman muri 2019 gusa babukora mu buryo bw’ibanga mu gihugu cya Thailand babitangaza ko bashyingiranywe nyuma y’amezi 4 bibaye. Ibi bibaye nyuma y’amezi 6 Chadwick Boseman yitabye Imana azize irwara ya Cancer.

Src:www.pagesix.com,www.hollywoodreporter.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND