RFL
Kigali

Ni umuhanga kuri Guitar: Derrick ufite inzozi zo kuba umuhanzi mpuzamahanga yifuza guhura na Masabo na Nkurunziza afatiraho urugero-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:1/03/2021 11:55
0


Umwe mu bahanga bazi gucuranga gitari, Derrick Don Divin twaganiriye nawe atubwira byinshi ku bijyanye n'umuziki we. Avuga kandi ko afite intego yo kuzamurika injyana ye mu myaka iri imbere no kuba umuhanzi mpuzamahanga agahesha Igihugu ishema mu ruhando rw’abakomeye nkuko abo afatiraho urugero bagiye babigenza.



Derrick avuga ko n'ubwo abantu bamumenye mu gukora ama cover ariko uyu mwaka agiye kubakorera umuziki we ku giti cye kugira ngo agaragaze impano afite. Ikindi ni uko kugeza ubu ari kubaka inzu itunganya umuziki (Studio) izamufasha gukora indirimbo ze n'iz'abandi mu rwego rwo gukomeza gushaka uko yagera ku ntego yihaye yo kugeza kure umuziki we.


Uyu muhanzi w’impano nyinshi ashimira cyane Pierre Damien Dushime ahamya ko yamufashije cyane. Usibye kuba Derrick Don Divin ari umuririmbyi, ni umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo, yandika indirimbo, azi gucuranga ibikoresho by’umuziki birimo gitari na piano kandi afite n’impamyabumenyi ya kaminuza mu bwubatsi.

Derrick usanzwe ufite indirimbo “Nturenge aho” yakoranye na Umutare Gaby, azwi na benshi bamubonye aririmba asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi yatangiye kwigana afite imyaka 10 y’amavuko. Muri we icyari kimurimo ni uko azakora umuziki ndetse ni nacyo kimushimisha kurusha ibindi kuba kugeza ubu yitwa umuhanzi kuko abikora abikunze cyane.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DERRICK









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND