RFL
Kigali

Abavandimwe batanu bakoze ikibumbano cy'inzoka mu rubura

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:1/03/2021 10:48
0


Uyu muryango umenyerewe gukora ibishushanyo bigakurura benshi baza kubireba, bamaze amasaha 10 bakora inzoka mu rubura none abaturanyi babo bari kuyigeraho bakifotozanya nayo.



Abavandimwe bo mu muryango umwe muri Amerika bifashishije urubura, bakoze inzoka nini cyane yabaye urukererezabagenzi mu baturanyi babo. BBC.com yanditse ko iyi nzoka bakoze ipima ubureburebwa 23m, bayikoreye imbere y’inzu ya nyina ubabyara.



Bakoresheje amasaha 10 kugira ngo barangize iyi nzoka

Amashusho Bwana Mosley, umwe muri aba bavandimwe, yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuhate bakoresheje mu kubigeraho. Morn Mosley n’abavandimwe be batanu batuye Denver bamaze amasaha icumi bakora igishusho kinini mu rubura cyashimishije abaturanyi babo.


Mu 2019 bari bakoze Tiger 

Iyi nzoka bakoze ipima uburebure bwa 23m, bayikoreye imbere y’inzu ya nyina ubabyara. Bakoresheje amasaha 10 kugira ngo barangize iyi nzoka. Amashusho Bwana Mosley, umwe muri aba bavandimwe, yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuhate bakoresheje mu kubigeraho.

Mosley yabwiye BBC ati: "Data yazikoranaga natwe tukiri bato. Mu kwishimisha twakoze imwe twiyibutsa ibya cyera". Iki gishusho cyatangaje abaturanyi bagikunze kandi bakaza kukireba ari benshi. Mosley ati: "Bose barahagarara bakagifotora".

Kuri Facebook ye, abantu benshi banditseho ko babonye iyi shusho kandi bashimagiza uyu muryango kuri aka gashya. Umwe yanditse ati: "Umwaka utaha ubaye cyera ngo mwongere mutwereke icyo mushoboye".

Inkuru wasoma isoko yayo unyuze hano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND