RFL
Kigali

Mwitonde! Mushimiyimana Jacqueline wigaga muri kaminuza yatunguriwe mu birori by'isabukure ye ahita apfa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/03/2021 9:52
1


Muri ibi bihe abantu benshi bizihiza isabukuru y'amavuko cyane, mbese ubu ni ikirori mu bindi, gusa hari uburyo umuntu agomba gutungurwamo kuko hari uwahahamuka bitewe n'impamvu. Umurundikazi witwa Mushimiyimana Jacqueline yitabye Imana nyuma yo gutungurirwa mu isabukuru ye y'amavuko.



Mu gihugu cy'u Burundi, haravugwa iyi nkuru y'umukobwa ukiri muto w’imyaka 19  y'amavuko wagiye mu munsi mukuru w’isabukuru ye atahanwa ari umurambo. Ibi byabaye Tariki 24 Gashyantare 2021 nk'uko tubikesha ikinyamakuru Jimbere Magazine cyandikirwa mu gihugu cy'u Burundi.


Jacqueline Mushimiyimana, yari atuye mu gace ka Carama III. Umukunzi we n'abandi bashuti be, ubwo yuzuzaga imyaka 19 y'amavuko baramutunguye cyane (Anniversaire surprise), kubera umutima we usa nk'uworoshye yahise yikubita hasi arapfa. Nk'uko bitangazwa na JimbereMagazine yaganiriye n'umuryango wa Nyakwigendera, uyu muryango uri mu gahinda kenshi kuje ikiniga. Bati:

Jacqueline yari yujuje imyaka 19 y'amavuko, bagenzi be bari bamuteguriye umunsi mukuru ku mugoroba wa tariki 24, amaze kubitaba aho babiteguriye, yaratunguwe ahita apfa, bukeye bwaho mu ma saa tanu, twabonye umuhungu bakundanaga na mugenzi we bamuzanye kuri moto ya bajaj ari umurambo.


Nyuma y'aya makuru ababaje, umukunzi we n'abandi bari bamuteguriye isabukuru y'amavuko batawe muri yombi, bakaba bafungiye kuri polisi ya Jabe. Nyakwigendera Mushimiyimana yigaga mu mashuri ya Kaminuza mu mwaka wa kabiri mu gisata cy'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (Informatique de Télécommunication).


Yitabye Imana nyuma yo gukorerwa isabukuru y'amavuko mu buryo bwamutunguye cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bukuru Albert3 years ago
    Ariko biravugwa ko yoba yarishwe!





Inyarwanda BACKGROUND